Kwizera Olivier ntabwo arakina umukino Amavubi arahuramo na Mozambique
Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sport ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi Kwizera Olivier ntabwo ari bugaragare ku mukino u Rwanda ruri bwakiremo Mozambique kuri Stade Regional I Nyamirambo uyu munsi bitewe n’ikarita itukura yahawe mu mikino ya CHAN iheruka Kubera mu gihugu cya Cameroon.
Aya makuru yamenyekanye nyuma yuko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) imenyesheje Amavubi ko umunyezamu wayo Kwizera Olivier atemerewe gukina umukino bafitanye na Mozambique kuri uyu wa Gatatu kubera ikarita itukura yabonye mu mikino ya CHAN.
Kugeza ubu mu ikipe y’igihugu Amavubi hakaba hasigaye mo abanyezamu batatu aribo Ndayishimiye Eric Bakame, Mvuyekure Emery ndetse na Rwabugiri Omar waje muri iyi kipe asimbuye Kimenyi Yves wagize imvune.
Kwizera Olivier akaba yiyongereye ku bandi bakinnyi batazagaragara kuri uyu mukino bitewe n’ibibazo bitandukanye barimo Rwatubyaye Abdul na Muhire Kevin batitabiriye Kubera ko amakipe yabo yabimanye, hakaba Bizimana Djihad utarahamagawe Kubera ko Atari mu bihe byiza, Ally Niyonzima utarahamagawe kubera ko nawe afite ikarita itukura ndetse na Hakizimana Muhadjiri kubera uburwayi.
U Rwanda ruherereye mu mu itsinda F rukaba ruri ku mwanya n’amanota abiri, aho kugeza ubu rusabwa gutsinda Mozambique inganya amanota ane na Cap-Vert, kugira ngo rwiyongerere amahirwe yo kuzakina CAN 2021 izabera muri Cameroun mu mwaka utaha.