AmakuruImikino
Trending

Manchester United yatandukanye na Ruben Amorim wayitozaga

Ikipe ya Manchester United yatangaje ku mugaragaro ko yatandukanye n’umutoza mukuru wayo Ruben Amorim wari umaze amezi 14 mu nshingano.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikipe ya Manchester United ryemeje ko Ruben Amorim yavuye mu nshingano zo gutoza iyi kipe ndetse iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’ikipe nubwo bitari cyoroshye.

Itangazo rikomeza rivuga ko iki cyemezo kigamije guha ikipe amahirwe menshi yo kugera ku musaruro mwiza mu mikino isigaye ya shampiyona cyane cyane mu guhatanira imyanya itanga amahirwe yo kuzakina amarushanwa yo ku mugabane w’iburayi.

Kuri ubu ikipe ya Manchester United iri ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rwa shampiyona ya Premier League, ibintu byatumye ubuyobozi bubona ko hakenewe impinduka kugirango haboneke umusaruro wisumbuyeho.

Iyi kipe yashimiye Ruben Amorim ku ruhare yagize mu gihe yamaze ayitoza ndetse inamwifuriza amahirwe masa mu kandi kazi ko gutoza azabona.

Kugeza ubu, Manchester United ntiratangaza umutoza uzahita amusimbura, ariko biteganyijwe ko Darren Fletcher agiye kuba atoza iyi kipe mu gihe hagishakwa umutoza mukuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button