Amakuru
Trending

Manzi Thierry yongereye amasezerano muri Al Ahli Tripoli

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Manzi Thierry yamaze kongera amasezerano mu ikipe ya Al Ahli Tripoli isanzwe ikina shampiyona ya Libya.

Manzi Thierry yongereye amasezerano muri iyi kipe nyuma y’uko kuva yayigeramo yakomeje kwitwara neza mu bwugarizi bwayo ndetse akaba aheruka no kuyifasha kwegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 14.

Nkuko amakuru dukesha @willarabin abivuga, uyu musore w’umunyarwanda akaba yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri azamugeza mu mwaka 2027 agikinira iyi kipe isanzwe inakinamo kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Djihad Bizimana.

Myugariro Manzi Thierry akaba yaranyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda arimo ikipe ya Marine Fc, Rayon Sport, APR Fc ,As Kigali, FAR Rabat yo muri Maroc ndetse akaba asanzwe ari n’umukinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu, Amavubi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button