
Marlen Reusser ukomoka mu gihugu cy’Ubusuwisi niwe wegukanye shampiyona y’isi mu bagore mu mukino w’amagare mu gusiganwa n’ibihe(Individual Time Trial).
Reusser usanzwe akinira ikipe ya Movistar Team yo mu gihugu cya Espagne, yegukanye iri siganwa kuri iki cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2025, ubwo hatangizwaga Shampiyona y’Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare iri kubera hano mu Rwanda mu mujyi wa Kigali.
Uyu mukinnyi ukomoka mu gace ka Bern mu gihugu cy’Ubusuwisi, wari warigeze gusoza ku mwanya wa kabiri muri 2020 na 2021 ndetse agasoza ari uwa gatatu mu mwaka wa 2022 muri shampiyona y’isi mu gusiganwa n’ibihe, yabonye intsinzi ye ya mbere ikomeye ku rwego mpuzamahanga afite ku myaka 34 y’amavuko.
Ku ntera y’ibilometero 31 banyura mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, Reusser yakoresheje ibihe byiza cyane kurusha abandi ndetse arusha mu buryo bugaragara abakinnyi babiri bakomoka mu gihugu cy’Ubuholandi barimo Anna van der Breggen ndetse na Demi Vollering, Reusser akaba yakoresheje iminota 43 amasegonda 9 n’ibice 34.
Nubwo Marlen Reusser yari yaratwaye ibikombe byinshi ku rwego rw’igihugu, ku rwego rw’Iburayi ndetse akanegukana imidali ibiri y’isi mu isiganwa ryo gusiganwa mu makipe (relais mixte), nibwo bwo mbere yatsinda mu isiganwa rikomeye nk’iri. Reusser biragaragara ko akomeje kwitwara neza muri uyu mwaka, aho yaherukaga gusoza ku mwanya wa kabiri mu masiganwa akomeye ya Giro d’Italia ndetse na La Vuelta.
Nubwo yari mu bakinnyi bari bitezwe cyane ndetse bahabwaga amahirwe mu isiganwa rya Tour de France ya 2025, byaje kurangira agize uburwayi bituma avanwa mu irushanwa ku munsi wa mbere.
Marlen Reusser azaba ari umwe mu bakinnyi bazabazwa bitezwe cyane mu isiganwa ryo mu muhanda (Women Elite Road Race) rizaba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025. Iyi ikaba ariyo shampiyona y’isi y’amagare ibereye ku mugabane w’Afurika bwa mbere mu mateka ndetse by’umwihariko ikaba yarazanwe mu Rwanda mu mujyi wa Kigali.
Muri iri siganwa, umunyarwakazi Nirere Xaveline akaba yasoje ku mwanya wa 27, aho yakoresheje iminota 50 ndetse akaba yarushijwe na Marlen Ruesser wabaye uwa mbere iminota 6 n’amasegonda 58 n’ibice 33, Mu gihe Ingabire Diane yasoje ku mwanya wa 35 arushwa n’uwa mbere iminota 9 amasegonda 48 n’ibice 35.