JOBS

Menya akamaro ka kokombure ku mubiri w’amuntu

Hari ibyo kurya byinshi Abantu babona badakunze kwitaha kandi bikungahaye kuntungamubiri zifasha umubiri w’umuntu Gukora Neza.

Reka Turebere hamwe akamaro ka kokombure kumubiri w’umuntu.

Ikize ku ntungamubiri, imyunyungugu na vitamini zitandukanye zifasha umubiri mu mikorere yawo, Abantu batandukanye bayibara mu cyiciro cy’imboga ariko siko biri kuko ari urubuto, Ibarirwa mu muryango umwe na wotameloni (watermelon), ibihaza n’ibindi. Nk’uko tubizi rero imbuto zikenerwa mu mubiri wacu buri munsi.

Konkombure rero ntabwo igenewe abagore gusa cyangwa abana nk’uko bivugwa na benshi. Uwo ariwe wese akenera izi ntungamubiri itanga., Yaba umugabo, umugore, umusore, inkumi ndetse n’abana bakenera kuyikoresha.

Abamaze kumenya akamaro kayo barayirahira! Uretse intungamubiri zibamo hari abavuga ko imara inyota, ikaruhura mu mutwe abandi ngo igabanya ibinure, Ndetse n’abavura bakoresheje ibimera, bavuga ko ikoreshwa nk’umuti uvura indwara zimwe na zimwe mu mubiri.

Impuguke mu mirire zivuga ko ifite ama vitamini atandukanye harimo vitamini k, vitamin B na vitamin C. Ndetse bashishikariza abantu kuyirya buri munsi, dore ko itanasharira n’ubwo itanaryoherera.

96% yayo ni amazi kandi umubiri wacu ugomba kugira amazi ahagije, yaba aturuka mu bimera cyangwa ayo tunywa asanzwe.

Ikungahaye kuri:

Fibre, Proteyine, Potasiyumu, Manganeze, Kalisiyumu, Manyesiyumu, Umuringa, Vitamini K, Vitamin A, Vitamini C, Vitamini B5 na Vitamini B9.

Uko Kokombure iribwa

Concombre ntabwo bayiteka ahubwo iribwa ari mbisi gusa. Ushobora kuyitegura ukayirya nka sarade. Iba igomba guteguranwa ubwitonzi, ndetse ikaba ikiri nzima itanambye cyangwa yarahinduye ibara.

Niba ugiye kuyigura ugomba kureba ko ari nzima kandi yujuje ubuziranenge, ukabona kuyikoresha kuko itujuje ubuziranenge yatera ibindi bibazo.

1. Irinda umwuma: Konkombure yifitemo 96% y’amazi, rero iyo uyiriye uba umeze nk’unyweye amazi. Hari ibihe tugeramo by’izuba ugahora wumagaye mu muhogo, ariko iyo ukoresha konkombure utandukana n’ikibazo cy’umwuma

2. Icyesha uruhu: Yifitemo imbaraga zo guhanagura imyanda iza ku ruhu, ndetse no gutuma rucya. Uretse no kuyirya hariho abayisya bakayisiga ku ruhu, cyangwa bakayivanga n’indimu, Uko bayisiga kenshi niko bivura gusa nabi k’uruhu rwabo, bagasa neza. Hariho n’abakora umutobe wayo ukaba nk’amavuta y’amazi, bakajya bisiga bagiye kuryama.

3. Ifasha imikorere myiza y’umutima: Konkombure nk’uko twabigaragaje hejuru, ifite potasiyumu kandi igira uruhare cyane mu kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije. Iyo ikoreshejwe neza, haba hirinzwe ibyo bibazo bijyanye n’umuvuduko w’amaraso ukabije.

4. Ituma mu kanwa hahumura neza: Hari abantu usanga barwaye mu kanwa. Ugasanga yoza amenyo cyangwa akora isuku uko ashoboye, mu kanwa ariko ugasanga afite indwara yo guhumura nabi mu kanwa.

Konkombure igufasha guhumura mu kanwa, ugaca ukubiri n’impumuro mbi ibangamira abakuzengurutse cyangwa abo uhura nabo.

5. Igabanya umubyibuho ukabije: Abantu benshi baremererwa n’ibiro bafite ugasanga bamwe biyicisha inzara cyangwa bagacika ku biryo bimwe na bimwe, ngo babone ko bagabanuka mu biro. Konkombure ni igisubizo ku bantu bafite umubyibuho ukabije.

Ese abana bemerewe kurya konkombure?

Abana baremerewe kuyirya igihe barengeje amezi 9. Igihe umwana yatangiye kurya, bizwi ko ahera ku bintu byoroheje kugira ngo amenyere abanze amere amenyo.

Ushobora kuyikatamo uduce duto duto ukayivanga n’izindi mbuto ugaha umwana, nawe izo ntungamubiri aba azikeneye, Niba ushaka guha umwana wawe uru rubuto, tegereza kugeza byibuze agejeje amezi 12, amaze kugira amenyo kugira ngo bitagorana mu igogora kuko igifu cy’umwana kiba cyoroshye.

Ni ryari utagomba kurya konkombure?

Ku bagore cyangwa abakobwa ntibemerewe kuyirya mu gihe bari mu mihango, kubera ko ishobora gutuma imihango iza nk’uko bidakwiye ikaza ibice bice. Ibyo bigira ingaruka nini kuri nyababyeyi, no ku mubiri wose muri rusange.

Uru rubuto rwiza ku buzima urarukeneye, ndetse ukarukoresha kenshi gashoboka. Uretse kuba ari urubuto, ni umuti w’ibintu byinshi mu mubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button