Amakuru

Menya byinshi kuri “Munchausen syndrome”, indwara yo kwirwaza

Munchausen Syndrome ni indwara ikomeye cyane yo kuvangirwa mu ntekerezo, umuntu agahimba indwara kugira ngo agaragarizwe impuhwe cyangwa yumve ibiva mu kanwa k’abantu.

Bimwe bikorwa nk’umuco w’ubucakura bikaganisha ku ngaruka yo gutanga ibihe bikomeye ku buzima bwa muntu, ibyitwa imikino bikabyara indwara zikomeye zihitana ubuzima bwa muntu.

Ibi bishobora gukorwa n’abana bato cyangwa abakuze bahunga inshingano kugira ngo bagaragaze ko nta mbaraga bafite, ariko nyuma bakaba abantu bazima. Ibi bikunze kwibanda mu bana bakibana n’ababyeyi bagahimba ko barwaye bashaka guhunga bimwe birimo ishuri, imirimo ibavuna, kwanga kubyuka mu bukonje n’ibindi.

Gukomeza kwisanisha n’uburwayi udafite biragenda bikangiriza intekerezo zawe, ukajya wiyumvamo uburwayi rimwe na rimwe ukumva ukeneye n’ubuvuzi.
Intekerezo zacu zishobora kuturemera kubaho neza cyangwa nabi.

Iyo umuntu ahora yumva arwaye agera igihe noneho akarwara indwara zikomeye zigaragarira amaso y’abantu, kuko kwirwaza bimutera gutakaza inshingano yo kwiyitaho, akarwara noneho ntabyo kwihimbirira indwara.

Izi ntekerezo zihinduka indwara igihe noneho umuntu ashobora kujya imbere ya muganga akamubeshya ko arwaye agendeye ku bimenyetso yibonaho byatejwe no kwirwaza. Umurwayi ashobora kumva ko yarwaye by’ukuri, ariko ari za ntekerezo zamuzonze.

Better Heath itangaza ko, akenshi aba bantu bakunze kurwara iyi ndwara bitewe n’ihungabana bahuye naryo cyangwa bakavukana uburwayi bukomeye budakira, bigatuma bitumvako ko bazarinda basaza bivuza.

Uwarwaye iyi ndwara yicarana n’umuganga akavuga ko arwaye agahimba ibimenyetso, ndetse ntatinye kunywa imiti bamuhaye. Ibi bisa no kwiyahura kuko imiti yinjiye mu mubiri ntacyo iba igiye kuvura ahubwo iba nk’uburozi mu mubiri igatera izindi ndwara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button