Menya zimwe mu mbunda zikomeye u Rwanda rufite. (Igice cya 1)
Akenshi Intwaro zigirwa ibanga. Gutanganza umubare w’intwaro u Rwanda rufite, uko ziteye, uko zikora Cyangwa aho ziherereye n’icyaha cyubugambanyi kinahanirwa.
Muri iyi kuru ndakwereka Intwaro zimwe zerekanwe mumafoto yashizwe hanze n’ibiro bya presida wa republika y’u Rwanda, Izindi zishirwa hanze kumbuga nkoranyambaga za Ministeri y’Ingabo hamwe no kumbuga za RDF, urumvako biba bitakiri ibanga iyo babyeretse Abanyarwanda. Burya aba ari message Bari guha Abashaka guhungabanya ubusugire bwigihugu.
Abantu benshi bakunda kumenya amakuru ajyanye n’igisirikare cyane cyane icy’u Rwanda. Ariko bitewe nuburemere bw’ayamakuru biragorana ko amakuru amwe namwe yagera kuri rubanda.gusa tuzajya dukora uko dushoboye amakuru nkaya abagereho.
Red Arrow HJ-9A Anti-tank Guided Missile
Tuzajya turebera hamwe zimwe muntwaro zifitwe na RDF, uyumunsi turahera kuyitwa Red Arrow HJ-9A Anti-tank Guided Missile
Iyi mbunda irasa Misile zishobora kwiyobora, ikurikira igipimo bayihaye mpaka igishwanyuje. Iyi mbunda yakorewe mubushinwa, amakuru ahari avugako u Rwanda aricyo Gihugu cyonyine cya Afrika kiyifite.
Iyi Mbunda yagaragaye mumyitozo ya gisirikare yabereye I Gabiro kwitariki ya 11 Ukuboza 2018 yitabirwa na President Kagame. Iyimyitozo yari ibaye kunshuro ya gatatu yitwa The Hard Punch III exercise. Imbunda ya Red Arrow HJ-9A Anti-tank Guided Missile ni imbunda irasa za missiles zishwanyaguza ibifaru.
Ifite ubushobozi bwo gusenya bungana nkubwi y’Abanyamerika, FGM 148 cyangwa iy’Abanya-Israel, Spike LR2. Ni bumwe mu buryo bugezweho bw’intwaro ngendanwa irasa missiles zishwanyuza ibifaru kwisi muri ikigihe kandi Ibifaru bicye nibyo bishobora kurokoka igisasu cya Red Arrow. Ibisasu irekura bishobora kwiyobora ku bipimo byose byoherejweho kandi igisasu cyayo gishobora gupfumura umutamenwa kugeza muri centimetero 100 cyangwa metero.
Umuntu wese ufite ubu bwoko bwimbunda ntakangwa cyane n’ibitero byo mukirere cyangwa ibyo kubutaka cyane cyane hakoreshejwe za Burende. kuko iyi mbunda ihita ibishwanyuza ako kanya Radar itahura ibi bitero. Munkuru y’ubutaha tuzarebera hamwe nizindi ntwaro kuva kumbunda zigendanwa kugeza ku ndege abantu benshi batazi zifitwe na RDF.
Src: drdash250