Amakuru

MIGEPROF isanga hakenewe kongerera ubushobozi abagore mu ikoranabuhanga

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF, igaragaza ko hakenewe ubufatanye mu kuvanaho ibyuho bigituma hagaragara ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore mu gukoresha ikoranabuhanga.

Ibi MIGEPROF yabigarutseho mu nama y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu rwego rw’igihugu rigamije kugabanya ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo (Generation Equality Forum) ryateguwe na MIGEPROF ifatanyije na UN Women, igamije kurebera hamwe aho u Rwanda rugeze rugabanya ubwo busumbane, n’imbogamizi zigihari.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Valentine Uwamariya asanga kuba bamwe mu bagore n’abakobwa badafite ubushobozi buhagije bw’amafaranga atuma bagera ku bikoresho by’ikoranabuhanga, ariko kandi akabona ko hashyizwemo imbaraga n’ubufatanye iki kibazo gishobora gukemuka.

Yagize ati ”Ubushobozi mu by’amafaranga buracyari imbogamizi, kuko byose bisaba amafaranga yaba kugura ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo abagore babibone. Kubibona ni kimwe ariko no kubasha kubikoresha ni ikindi. Gusa hari n’ibidasaba amafaranga bisaba ko inzego zitandukanye zibigira izabyo, ariko kandi hagatangwa n’amahugurwa kugira ngo umubare w’abagore n’abakobwa mu ikoranabuhanga na siyansi wiyongere.”

Dr. Uwamariya kandi avuga ko hagiye kujya habaho amahugurwa azatangwa n’ibigo bitandukanye, kugira ngo abagore mu ikoranabuhanga biyongere, harimo no guhabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa na telephone ngendanwa.

Ati ”Hari abafatanyabikorwa bemeye kujya batanga amahugurwa, ariko kandi hakabaho no guhabwa ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga. Nubwo mu mashuri hakenewe ubukangurambaga, ariko hakenewe no gushyirwa ibyo bikoresho kandi aho tukaba tugiye kuhashyira imbaraga cyane.”

Umuyobozi wa UN women mu Rwanda Jenet Kem, avuga ko hakiri icyuho mu ikoreshwa ry’ikiranabuhanga ariko ko hari gushyirwaho ingamba kugira ngo bose bagire ubushobozi bungana mu mikoreshereze yaryo.

Ati “Yego haracyari icyuho hagati y’umugabo n’umugore mu ikoranabuhanga, by’umwihariko ko mu gihe cya kera byari bigoye kubona umukobwa witabira kwiga amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga. Ikindi kibazo kugihari ni ukuba hari abagore badafite ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga, ndetse n’igishingiye kumuco aho usanga hari imirimo yagenewe abagore n’indi yagenewe abagabo, ugasanga abagore basigaye inyuma mu isi y’ikoranabuhanga.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi turi hano kubera ko ibyo byuho byagaragaye, ndetse leta ishyiraho ingamba zituma habaho uburinganire mu ikoreshwa ry’ikiranabuhanga, aho buri wese agira amahirwe yo kubona telephone, mudasobwa n’ibindi.”

Nyiranzeyimana Josephine ni umuyobozi wungirije mu kigo gishinzwe ikoranabuhanga, gusakaza ubumenyi na Inovasiyo RISA, agaragaza ko kuba abana b’abahungu n’abakobwa bose bahabwa amahirwe angana yo kwiga byatumye habaho umubare munini w’abakobwa bagana amasomo y’ikoranabuhanga na siyansi bifasha mu kugabanya icyuho mu busumbane mu ikoreshwa ry’ikiranabuhanga.

Yagize ati ”Kugira ngo umwana agire aho agera, ni uko ahabwa amahirwe yo kwiga, rero u Rwanda rukaba ari igihugu gitanga amahirwe angana yo kwiga ku bahungu n’abakobwa, byatumye rero haboneka umubare munini w’abakobwa babasha kwiga siyansi na tekinoloji.”

Yongeye ho ko “Hari n’izindi ngamba zagiye zishyirwaho mu korohereza abana b’abakobwa bashaka kwiga amasomo ajyanye na siyansi na tekinoloji ariko kandi hagashyirwamo imbaraga kugira ngo babone uko bashyira mu ngiro ibyo baba barize, bakaboneraho no kuba urugero kuri barumuna babo, tukanareba n’uburyo umubare wabo mu ikoranabuhanga wakomeza kwiyongera.”

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yifuza ko mu mwaka wa 2026 Abahungu n’abakobwa biga siyansi na tekinoloji bazaba bangana buri wese afite 50%, bivuye kuri 44.7% by’abakobwa no kuri 55% by’abahungu bihari ubu. Yifuza kandi ko muri uwo mwaka abagore 100% baba batunze telephone zigezweho(Smartphone) bavuye kuri 54.4% bariho ubu.

MIGEPROF kandi ifite intego yo kongera umubare w’abagore bakoresha ikoranabuhanga mu by’imari bakava kuri 29% bariho ubu, n’umubare w’abakobwa bahanga udushya ukiyongera ukava kuri 15% uriho ubu ukajya kuri 50%, n’abakobwa batangira imishinga kugiti cyabo bakava kuri 5% bakagera nibura kuri 30%.

Uwamariya Valentine Minisitiri wa Migeprof avugako hagikenewe kongera ubishobozi bw’abagore mu ikoranabuhanga
Umuyobozi wa UN Women nawe ari mubitabiriye iki gikorwa
Bamwe mubitabiriye ihuriro Generation quality forum

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button