Migi wavugwaga muri Namungo Fc yongereye amasezerano mu ikipe ya KMC
Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati, Mugiraneza Jean Baptiste Migi wari warasoje amasezerano mu ikipe ya KMC , yamaze kuyongera.
Nyuma y’uko asoje amasezerano muri iyi kipe, yagiye avugwa mu makipe menshi atandutakanye hariya mu gihugu cya Tanzaniya, gusa iyagarukagwaho cyane ni Namungo Fc isanzwe itoza n’umunyarwanda Hitimana Thiery ndetse na Okoko.
Kuri ubu rero amakuru ahari, aravuga ko Uyu mukinnyi yamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya KMC, akaba yahawe ibihumbi icumi by’amadorali kugirango yongere amasezerano ndetse akazajya ahembwa ibihumbi bibiri by’amadorali ku kwezi.
Mugiraneza Jean Baptiste Migi , yagiye anyura mu makipe atandukanye hano mu Rwanda harimo ikipe ya Kiyovu sport, Apr Fc , ndetse n’ikipe ya Azam Fc yo mu gihugu cya Tanzaniya.