Minisiteri y’uburezi yahagaritse amashuri yo mu mujyi wa Kigali uretse Kaminuza
Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwiyongera cyane mu gihugu cyacu, Minisiteri y’uburezi yafashe umwanzuro wo kuba ihagaritse amashuri yose yo mu mujyi wa Kigali havuyemo Kaminuza.
Mu itangazo Minisiteri y’uburezi yashyize hanze, riravuga ko amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’amashuri y’inshuke yari gutangira ku munsi wejo kuwa mbere tariki ya 18 Mutarama 2020, yose abaye ahagaritswe mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri.
Minisiteri y’uburezi ikaba yavuze ko abanyeshuri biga mu bigo bacumbikiwe, bazaguma mu bigo byabo bagakomeza guhabwa ibyibanze mu gihe hatari hafatwa undi mwanzuro. Amashuri yo mu ntara azakomeza kwiga nkuko bisanzwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Kugeza ubu abamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda, bamaze kurenga ibihumbi icumi mu bipimo birenga ibihumbi 700 bimaze gufatwa, naho abagera ku 138 bamaze guhitanwa nacyo.