Mozambique: Intagondwa zikomeje kwica abantu mu buryo bukabije zibaciye imitwe
Mu gihugu cya Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru yicyo gihugu, hakomeje kuvugwa intagondwa ziyitirira idini ya Islam zikoje kwica abantu batandukanye harimo n’abana zibaciye imitwe.
Nkuko umuryango ufasha abana wo mu gihugu cy’Ubwongereza witwa Save the The Children wabitangaje, ngo izo ntagondwa zishamikiye ku idini ya Islam zikomeje gukora amahano ahambaye zica abana benshi cyane zibaciye imitwe harimo n’abana bafite imyaka 11 y’amavuko.
Umubyeyi umwe w’umugore wo mu gace ka Cabo Delgado yatangarije umuryango Save the Children ko yiboneye n’amaso ye umwana we w’umuhungu wari ufite imyaka 12 y’amavuko arimo kwica bamuciye umutwe, ubwo yari yihishe hafi yaho ayo mahano yabereye ari kumwe n’abandi bana be.
Nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje, ngo kuva izo ntagondwa zishamikiye ku idini ya Islam zatangira kugaba ibitero hariya mu gihugu cya Mozambique cyane cyane mu gace ka Cabo Delgado mu mwaka wa 2017, abantu barenga 2,500 bamaze kwica n’izo ntagondwa naho abandi bantu bagera ku 700,000 bavuye mu byabo barahunga, Izo ntagondwa zikaba zikorana n’umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS)
Undi mugore yabwiye Umuryango Save the Children ko batewe na ziriya nyeshyamba zishamikiye ku idini ya Islam mu masaha ya nijoro maze amazu yabo agatwikwa abantu benshi bakicwa
Yagize ati: “Hari mu masaha ya nijoro nibwo ziriya ntagondwa zaduteraga mu cyaro cyacu maze zitwika amazu yacu ndetse zica n’abantu benshi”.
Yakomeje agira ati” Bijya gutangira twari twibereye mu rugo iwacu hamwe n’abana banjye bose uko bari bane maze ziriya ntagondwa ziradutera, twagerageje guhungira mu biti ariko bahise bafata umuhungu wanjye mukuru bamwica ndikureba bamuca umutwe, Nta kintu na kimwe twari gukora kuko natwe bari kutwica”.
Umuyobozi wa Save the Children mu gihugu cya Mozambique witwa Chance Briggs yavuze ko amakuru y’ibitero bya ziriya ntagondwa byibasira abana biteye agahinda ndetse n’ubugome ndengakamere.
Yagize ati: “Ibitero bikomeje gukorwa n’intagorwa zishamikiye ku idini ya Islam byibasira abana mu gihugucya Mozambique biteye agahinda ndetse n’ubugome ndengakamere zriya ntagondwa zikora, abakozi bacu bararize cyane ubwo bamaraga kumva inkuru z’akababaro babwiwe n’ababyeyi b’abagore bo mu nkambi nyuma yo gukurwa mu byabo”.
Intumwa yihariye y’umuryango w’abibumbye (UN) mu kurwanya ubwicanyi, yavuze ko ibikorwa bikomeje gukorwa na ziriya ntagondwa ari ubunyamaswa umuntu adashobora kubona amagambo abivugamo kuko biteye agahinda.
Umwaka ushize wa 2020 mu kwezi ku Ugushyingo, igitangazamakuru cya leta ya Mozambique cyatangaje ko abantu barenga 50 bishwe baciwe imitwe ku kibuga cy’umupira w’amaguru mu ntara ya Cabo Delgado, naho muri Mata 2020 abantu bagera ku icumi baciwe imitwe abandi bararaswa mu gitero cyagabwe mu cyaro cyo muri iyi ntara ya Cabo Delgado.
Ku wa mbere tariki ya 15 Werurwe 2021, abayobozi bo muri ambasade y’Amerika mu gihugu cya Mozambique bavuze ko abasirikare b’Amerika bagiye kumara hafi amezi abiri batoza ingabo za Mozambique no kubaha amahugurwa ndetse n’ibikoresho byo kubasha kurwanya iterabwoba n’ibindi bisa nabyo.