AmakuruImyidagaduro

Mu itorero rya ADEPR Batsinda hateguwe igitaramo cy’imbaturamugabo

Urubyiruko rubarizwa mu itorero rya ADEPR Batsinda rwabateguriye igitaramo cy’imbaturamugabo biteganijwe ko kizamara iminsi itatu.

Ni igitaramo kizatangira ku munsi wo kuwa gatanu tariki ya 19 Nyakanga ndetse biteganijwe ko kizasozwa ku cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024, Aho kizajya kibera ku rusengero rwa ADEPR Batsinda.

Nkuko Rukundo Innocent uhagarariye urubyiruko mu itorero rya ADEPR Batsinda yabivuze, Gahunda yiki gitaramo izajya itangira ku isaha ya kumi z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro kuwa gatanu ndetse no kuwa gatandatu, Mu gihe ku cyumweru iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa munani kugeza saa mbiri z’ijoro.

Ev. Joselyne Murekatete azasangiza abazitabira igitaramo Ijambo ry’Imana

Rukundo Innocent yakomeje avuga ko intego bafite ari ukubwira abantu ko Imana ibakunda kandi yanabigaragaje ubwo yatangaga umwana wayo w’ikinege kugirango adupfire, Rukundo kandi akaba yasabye ndetse anatumira abantu bose kwitabira iki gitaramo bagafatanya n’abandi guhimbaza Imana ndetse no gusangira ijambo ryayo.

Umuyobozi w’itorero rya ADEPR Batsinda, Pastor Ayabateranya jean

Insanganyamatsiko yiki gitaramo muri rusange turayisanga mu ijambo ry’Imana riri muri Zaburi 103:2 ” Mutima wanjye himbaza Uwiteka, ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose”. Iki gitaramo kikazaba kirimo abavugabutumwa batandukanye barimo Pastor Emmanuel, Ev.Joselyne MUREKATETE ndetse n’umuyobozi w’itorero rya ADEPR Batsinda, Pastor Jean Pierre AYABATERANYA akazaba ahari.

Umuyobozi w’urubyiruko rwo muri ADEPR Batsinda, Rukundo Innocent

Iki gitaramo kandi bikaba biteganijwe ko kizaririmbamo amakorari atandukanye arimo Chorale IBYIRINGIRO, Seeking for Jesus, ABARINDIRIYE, Ijwi ry’impanda ndetse nindi Chorale yitwa EBENEZER, aya makorari yose akaba azafatanya n’abazaba bitabiriye iki gitaramo guhimbaza Imana.

Chorale Byiringiro izafatanya n’abazitabira igitaramo guhimbaza Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button