Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bari n’abategarugori ibashije kunganya n’ikipe y’igihugu y’abagore ya Uganda.
Ni umukino waberaga kuri Kigali Pele Stadium, Aho ikipe y’igihugu ya Uganda yari yakiriye u Rwanda kubera ko muri Uganda nta Stade yemewe n’impuzamashyirahamwe muri Afurika(CAF) ihari, bityo iki gihugu cy’abaturanyi kikaba cyarasabye ko umukino wabo bawakirira mu Rwanda.
Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rw’ikipe y’igihugu ya Uganda kuko yatakaga Amavubi cyane ariko ntibigire umusaruro bitanga imbere y’izamu, N’ubwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakomezaga kotswa igitutu cyane ariko yaje gutanga Uganda kubona igitego ku munota wa 33 cyatsinzwe na Mukahirwa.
Nyuma yo gutsindwa igitego ikipe ya Uganda ntiyigeze icika intege kuko yakomeje kwataka cyane Amavubi ndetse iza kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 45 cyatsinzwe na Nyinagahirwa Shakira ku mupira yatereye kure maze umuzamu w’u Rwanda Ndakimana Angeline ntiyamenya uko bigenze ndetse amakipe yombi akaba yahise ajya kuruhuka Bose banganya.
Igice cya kabiri kigitangira amakipe yombi yahise akora impinduka zitandukanye ndetse zaje no kubyara umusaro ku ruhande rwa Uganda yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 50 giturutse kuri Penaliti yatsinzwe neza na rutahizamu Nassuna Hasifah.
Ikipe y’igihugu Amavubi bakomeje kugerageza kurwana no kuba bakwishyura igitego cya kabiri bari bamaze gutsindwa ndetse biza no kubahira ku munota wa 64 w’umukino ubwo Nibagwire Libelee yatsindiraga u Rwanda igitego cya kabiri, ibintu byahise biba byiza cyane ku ruhande rw’Amavubi yaramaze kubona ibitego bibiri hanze.
Ibintu byongeye kuba bibi cyane ubwo ikipe ya Uganda yabonaga igitego cya gatatu gitsinzwe na Ikwaput Fazila nyuma y’amakosa y’abakinnyi b’Amavubi bugarira, Gusa abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ntabwo bacitse intege kuko baje kwishyura icyo gitego bari batsinzwe ku munota wa 86 gitsinzwe na Usanase Zawadi.
Muri rusange umukino ukaba waje kurangira amakipe yombi anganyije ibitego bitatu kuri bitatu (3-3), umukino wo kwishyura ukaba uteganijwe kuzaba kuwa kabiri tariki ya 18 Nyakanga ukazabera n’ubundi kuri Kigali Pele Stadium, Aho ikipe y’igihugu Amavubi ariyo izaba yakiriye uyu mukino.