Imikino

Mu mukino wa gicuti RBC yatsinzwe na Gorilla FC bigoranye

Mu mukino waranzwe n’imbaraga nyinshi ku mpande zombi, ikipe ya RBC yatsinzwe n’ikipe ya Gorilla Fc isanzwe ikina icyiciro cya mbere ( Rwanda premier league) ibitego 2 kuri 1.

Ni umukino wateguwe mu rwego rwo gufasha abakinnyi b’ikipe ya RBC gukomeza kwitegura neza imikino y’abakozi ndetse no kubafasha gukomeza kuzamura urwego rw’imikinire, dore ko bamaze n’iminsi batitwara neza muri shampiyona barimo.

Ku ruhande rw’ikipe ya Gorilla Fc, nabo bakinnye uyu mukino bari barasabwe n’ikipe ya RBC mu rwego rwo gukomeza gukora imyitozo ku bakinnyi batahamagawe mu makipe y’ibihugu byabo ndetse banirinda kuba batakaza umurongo bari basanzwe barimo.

Ni umukino wakunze kuyoborwa cyane n’ikipe ya Gorilla Fc, Aho wabonaga abakinnyi bayo bakinaga mu kibuga hagati bari bagoye cyane abakinnyi b’ikipe ya RBC nubwo nabo batari agafu k’imvugwa rimwe kuko banyuzagamo bagahererekanya umupira neza nk’ikipe isanzwe ikora imyitozo buri munsi.

Ikipe ya Gorilla Fc yagiye irema uburyo bwinshi cyane imbere y’izamu ariko ba rutahizamu bayo ntibabashe kububyaza umusaruro kuko ba myugariro ndetse n’umuzamu b’ikipe ya RBC bari bababereye ibamba cyane nubwo igice cya mbere kijya kurangira ikipe ya Gorilla yaje kubona igitego cyatsinzwe na Habimana Yves.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakoze impinduka nyinshi kubera ko wari n’umukino wa gicuti, maze ikipe ya Gorilla ikomeza kuyobora umukino nkuko yari yabikoze mu gice cya mbere gusa wabonaga noneho ikipe ya RBC irimo gukina nayo bahererekanya umupira neza bashaka uko babona igitego cyo kwishyura nubwo rimwe na rimwe bakoraga udukosa two gutakaza imipira bya hato na hato.

Amakosa yakorwaga n’abakinnyi b’ikipe ya RBC yafashije ikipe ya Gorilla Fc kubona igitego cya kabiri byahise bituma ikipe ya RBC nayo ikanguka itangira kwataka izamu cyane bashaka uko bakwishyura ibitego bari batsinzwe ndetse biza no gutanga umusaruro babona igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na rutahizamu Hussein ku mupira wari uvuye muri koruneri maze umukino urangira Gorilla Fc yegukanye intsinzi.

Ikipe ya RBC ikomeje kwitegura imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’abakozi(ARPST), Aho imikino ibanza yarangiye badahagaze neza nkuko babyifuzaga kuko babonye amanota 4 mu manota 9 bakiniye ndetse byatumye bisanga bari mu mibare myinshi, ku munsi w’ejo iyi kipe ifite undi mukino wa gicuti izakinamo n’ikipe y’Intare ku isaha ya saa cyenda muri IPRC Kicukiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button