Imikino
Trending

Mu mukino w’ishiraniro ikipe ya RBC yatsinze REG bigoranye

Mu mukino wa gishuti utari woroshye n’agato ku mpande zombi, ikipe ya RBC yabashije gutsinda ikipe ya REG ibitego 3 kuri 2.

Ni umukino wa gishuti wari wateguwe n’ikipe ya REG mu rwego rwo kugerageza abakinnyi bayo bashya ndetse n’abasanzwe harebwa urwego bariho mu gihe imikino y’abakozi igiye gutangira mu minsi ya vuba, akaba uri umukino wabereye kuri Stade ya Ruyenzi.

Ni umukino wanakiriwe neza ku ruhande rw’ikipe ya RBC nayo yifuzaga kureba urwego abakinnyi bayo bahagazeho nyuma yo kuva mu kiruhuko bari barahawe ndetse no kugerageza abakinnyi bayo bashya.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’ikipe ya REG

Ni umukino watangiye ubona amakipe yombi arimo kwigana cyane, umupira ukinirwa mu kibuga hagati ariko ubona ikipe ya REG yari yakiriye uyu mukino inyuzamo igasatira cyane kurusha ikipe RBC wabonaga yari yatangiye umukino igenda gacye bahererekanya umupira buhoro buhoro.

Ibintu byaje guhindura isura ubwo bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya RBC batakazaga umupira mu kibuga hagati, maze ikipe ya REG ihita ifatirana ayo mahirwe izamukana umupira bihuta cyane batanga umupira kuri rutahizamu wabo, maze ba myugariro ba RBC batari bahagaze neza muri ako kanya bisanga abatsindanye igitego mu gihe batekerezaga ko yaraririye.

Nyuma yo gutsindwa igitego, ikipe ya RBC yahise ikanguka itangira gusatira mu buryo bukomeye cyane binyuze mu mpande zayo ndetse byaje no gutanga umusaruro nyuma y’uko myugariro Hatungimana Basil acomekewe umupira mwiza maze akisanga arebana n’izamu niko guhita atsinda igitego cyo kwishyura.

Umukino wahise uhindura isura mu buryo bukomeye cyane ubona ko ikipe ya REG yongeye kwataka cyane ndetse amakosa atangira kuba menshi mu kibuga abakinnyi bakandagirana cyane ari nako abari hanze biyamira cyane kubera gukinirwa nabi kw’abakinnyi babo.

Aya makosa ya hato n’ahato yaje kubyara ibibazo ku ruhande rwa RBC ubwo umukinnyi Turatsinze Patrick (Nzoba) yakoraga umupira mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi agatanga penaliti ku ruhande rwa REG, yaje no kwinjizwa neza na rutahizamu bakunda kwita Rukaku wari wazonze cyane ba myugariro b’ikipe ya RBC ndetse igice cya mbere kikaza gusozwa Ari ibitego 2 bya REG kuri 1 cya RBC.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’ikipe ya RBC

Igice cya kabiri cyatangiye ubona amakipe yombi asa nayasubiye inyuma mu mikinire ari nako hakorwa impinduka z’abakinnyi ku mpande zombi ariko n’ubundi ukabona umupira urakinirwa cyane mu kibuga hagati ubona wagirango nta kipe n’imwe ishaka kwegera izamu ryindi.

Umukino wongeye gushyuha cyane nyuma y’uko RBC ikoze izindi mpinduka z’abakinnyi ndetse abatoza ba RBC barimo Hakizimana Patrick Wembo ndetse na Ndoli jean Claude bibukije abakinnyi ko batsinzwe bakeneye kwishyura igitego ndetse bagatsinda n’ibindi, ibi bikaba byatumye abakinnyi bakanguka batangira kwataka ikipe ya REG byaje no gutanga umusaruro ubwo rutahizamu Derick yacikaga ba myugariro akabatsindana igitego cya kabiri.

Ntibyarangiriye aho kuko ikipe ya RBC yakomeje kwataka ikipe ya REG ishakisha uko yabona igitego cy’insinzi, byaje no kuyihira mu minota ya nyuma y’umukino ikaza kubona igitego cya gatatu, byaje gutuma umukino urangira RBC itsinze REG ibitego 3 kuri 2.

Nyuma y’umukino abatoza ndetse n’abayobozi b’ikipe ya RBC barangajwe imbere na President Beatus ndetse na Vice president Hassan, bashimiye abakinnyi babo uko bitwaye baboneraho no kongera kubasaba gukomeza gukora cyane babibutsa ko intego ari imwe yonyine yo kongera kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button