Imikino

Mu mukino w’ishiraniro RBC ibonye itsinzi imbere ya WASAC

Mu mukino utari woroshye ku mpande zombi, ikipe ya RBC ibashije gutsinda ikipe ya WASAC ibitego bibiri ku busa.

Ni umukino wo mu itsinda rya mbere muri shampiyona y’abakozi wabaye kuri uyu munsi tariki ya 11 Kanama 2023 wahuzaga RBC yakinaga umukino wayo wa mbere ndetse na WASAC yakinaga umukino wayo wa kabiri.

Ni umukino watangiye ubona amakipe yombi arimo kwigana cyane, umukino ukinirwa hagati mu kibuga nubwo ba rutahizamu ku mpande zombi bacishagamo bakagerageza kwataka izamu binyuze mu mpande zabo.

Abatoza n’abamwe mu bayobozi b’ikipe ya RBC

Umukino waje guhindura isura ku munota wa 29 ubwo myugariro Daniel yatangaga umupira ku ruhande rw’iburyo kuri Habarugira Dieudone nawe waje guhita awuhindura imbere y’izamu rya WASAC maze rutahizamu Shema Derick ntiyazuyaza ahita atsinda igitego cya mbere ku ruhande rwa RBC.

Ikipe ya WASAC ikimara gutsindwa igitego yahise ikanguka itangira kwataka cyane ishaka uko yakwishyura igitego ariko ntibyayikundira kuko amakipe yombi yagiye kuruhuka RBC ifite igitego 1 ku busa bwa WASAC.

Abakinnyi babasimbura b’ikipe ya RBC

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa RBC, Aho abatoza binjije mu kibuga abakinnyi babiri aribo Patrick na Emmanuel basimbuye Yvan ndetse na Basil byahise bituma imbaraga ziyongera mu busatirizi bw’iyi kipe.

Impinduka zakomeje gukorwa ku mpande zombi abatoza binjizamo abandi bakinnyi bitewe nibyo babifuzamo ndetse byaje gutanga umusaruro ku ruhande rwa RBC ku munota 72 w’umukino, Ubwo Shema Derick yatangaga umupira mwiza kuri rutahizamu Byamungu Abbas wahise atsinda igitego cya kabiri.

Muri rusange ikipe ya WASAC yakomeje kurwana no kuba yakwishyura ibitego yatsinzwe ariko biba iby’ubusa kuko umukino waje kurangira ikipe ya RBC yegukanye itsinzi, umukino ukurikiraho WASAC izakina na Minisiteri y’ingabo naho RBC ikazakina na CHUB.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button