Mu ndirimbo nshya umuramyi Loice Nshuti yibukije abantu guhumuka ku maso bakareba Yesu

Loice Nshuti n’umwe mu bahanzi bafite impano idasanzwe kandi bahumekewemo amagambo yuje ubwenge y’ubutumwa bwiza bw’umwami, uyu muhanzi akaba yashyize hanze indirimbo yise “NARINDIMO”.
Iyi ikaba ari indirimbo yiganjemo amagambo avuga k’umurimo Imana yakoze igatanga umwana wayo Yesu kiristo ngo apfire abari mwisi bose nanjye ndimo ndetse uyu muhanzi akaba akomeza avuga uburyo umuntu uri muri Yesu aruhuka byose by’imiruho ubundi agakora ibyo Data wo mw’ijuru ashaka.
Mu kiganiro uyu muhanzi Loice Nshuti yagiranye n’umunyamakuru wacu akaba yatangaje ko afite gahunda yo gushyira hanze indirimbo zivuga ubutumwa bwiza kandi ko yitegura gukora indirimbo nyinshi zitandukanye ndetse izi ndirimbo zose zikaba zizajya zinyura ku muyoboro wa YouTube witwa Loice.
Bimwe mubyo asaba abakunzi b’umusaraba n’ukumufasha gutambutsa ubutumwa bwiza agira yahawe n’ijuru kugirango bugere kure hashoboka ndetse kuri ubu Loice Nshuti akaba amaze kugira indirimbo ebyiri (2) zifite amashusho.
Ryoherwa n’indirimbo nshya ya Loice.
https://youtu.be/6Dv6Fc0cvQI?feature=shared