AmakuruImikino
Trending

Mugisha Didier wakiniraga Police Fc yerekeje muri Rayon Sport

Rutahizamu Mugisha Didier wakiniraga ikipe ya Police Fc yamaze kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sport nk’intizanyo.

Nkuko byatangajwe n’ikipe ya Rayon Sport ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yerekanye rutahizamu Mugisha Didier nk’umukinnyi wayo mushya.

Mugisha Didier wamaze kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sport, yasinye amasezerano y’amezi 6 ari nayo asigaye kugirango umwaka w’imikino mu Rwanda ushyirweho akadomo.

Kutabona umwanya uhagije wo gukina kandi afite impano y’umupira w’amaguru idashidikanywaho, Nibyo byatumye ikipe ya Rayon Sport yerekeza muri Police Fc gutira rutahizamu Mugisha Didier ndetse kuri ubu uyu mukinnyi akaba yamaze kwerekeza mu nzove nk’intizanyo.

Mugisha Didier waherukaga kongera amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Police Fc ntabwo yigeze ahuza n’imikinire y’umutoza Ben Mussa ari nabyo byagiye bituma atabona umwanya uhagije wo gukina.

Mugisha Didier ni umukinnyi mushya wa Rayon Sport

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button