Amakuru

Mukwizihiza Eid al-Fitr,abayisilamu basabwa kwirinda ibikorwa by’imyidagaduro

Mu gihe abayisilamu bo mu Rwanda ndetde n’abandi ku isi hose bizihiza umunsi mukuru usoza igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhani, abayisilamu bo mu Rwanda basabwe kutagira ibikorwa by’imyidagaduro bakora kubera uyu munsi mukuru wahuriranye n’icyumweru gitanjyiza iminsi ijana yo kwibuka jenocide yakorewe abatutsi muri mata 1994.

isengesho ku rwego rw’igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, aho ryitabiriwe n’abayisilamu benshi baturutse impande n’impande.

Bibukijwe ko uyu munsi wahuriranye n’icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo ko batagomba gukora ibirori.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yagaragaje ko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke yabanje gutegurwa ku buryo mu minsi 100 gusa Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe.

Yashimye Inkotanyi zitanze zikabasha guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anasaba Imana gukomeza kurinda igihugu, gukomeza kugiha umutekano usesuye no kurinda abayobozi b’igihugu yabasabye  kandi kuzagira uruhare rugaragara mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Ubusanzwe umunsi wa Eid al-Fitr uba ari umunsi w’ibyishimo ku bayisilamu aho basangira n’inshuti n’abavandimwe abandi bagakora ibirori by’ubusabane, ariko kuri ubu basabwe kubahiriza amabwiriza agendanye n’ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu bayisilamu bitabiriye isengesho ribanziriza umunsi mukuru wa Eid al-Fitr

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button