Amakuru
Trending

Ubusesenguzi bwa Sadate ku magambo yatangajwe na Cyril Ramaphosa ku bibazo bya Congo

Perezida w’Afrika y’epfo, Cyril Ramaphosa wari waje kwifatanya n’abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, amaze gutangaza ko agomba guhindura imitekerereze mu rwego rwo kwirinda ko Jenoside yabaye hano yakongera ikaba ahandi.

Cyril Ramaphosa yatangaje ko abaturage ba Congo Kinshasa bakeneye amahoro kimwe nuko n’ab’u Rwanda bayakeneye, bityo akaba asanga ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo bigomba gushakira ibisubizo mu nzira ya Politike binyuze mu biganiro, akomeza avuga ko Ingabo zose, harimo n’iza SADAC bagomba gushakira amahoro aka Karere.

Mu mboni za Munyakazi Sadate asanga  iyi ari intambwe nziza kandi ikomeye mukumvikanisha ibibazo bya Congo ndetse no guhagarika Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri Congo.

Yavuze ko aya magambo avuzwe nyuma yaho uwari Perezida wa Congo Joseph Kabira Kabange yaba yarerekeje iy’ubuhingiro muri Afrika y’epfo ndetse akaba yarasobanuye neza ubunyamaswa bwa Perezida Tshisekedi.

Yanavuze ko ibi bije bikurikira amakuru akomeye avuga ko ingabo za SADC ziri muri Congo nazo zamaze kwanga kujya kurwanya umutwe wa M23.

Yakomeje agira ati” Aya magambo kandi ariyongera ku kuba i Kigali mu Rwanda twahabonye Perezida wa Tanzania Madamu Suluhu Hassan nawe wari waje kwifatanya n’abanyarwanda mu muhango wo kwibuka kdi afite Ingabo muri Congo”.

Sadate yibajije ati” Ese ikinyoma cya #Tshisekedi cyaba kirimo kugenda kivumburwa? Ese uyu waba ari umwanya mwiza wo gutekereza kubufasha ibi bihugu byahaga Tshisekedi ? Ese Tshisekedi arasaba Afrika y’epfo na Tanzania ibisobanuro byuko batabaye u Rwanda nkuko yabikoze kuri Algérie na Pologne? Ese #Tshisekedi arirukana Ingabo za SADC nkuko yabikoze ku ngabo za EAC? “.

Yasoje agira ati” Icyo nzi neza nuko iyi déclaration yo kwemera ko muri Congo hashobora kuba Jenoside ndetse no kwemera ko ibibazo bya Congo bitakemurwa n’intwaro ni ingenzi cyane, cyane ko @choixdupeupl ( #Tshisekedi) we atabikozwaga”.

Iminsi iri imbere iduhishiye byinshi.

Credit: Sadate Munyakazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button