Mugitondo cyo kuri uyu wa 16 Nyakanga 2020, nibwo Dr Pierre Damien Habumuremyi yagejejwe imbere y’urukiko kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kwiregura ku byaha birimo gubuhemu akurikiranyweho.
Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo i Kibagabaga hari abantu benshi bakurikiye urubanza rwe, gusa kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, benshi basabwe gusohoka bagakurikirana iburanisha bari hanze.
Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, akurikiranyweho ibyaha bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda ikorera mu Mujyi rwagati kuri kiriziya ya St family .Yatawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020.
Dr.Habumuremyi yagejejwe ku rukiko murucyerera rwo kuri uyu wa kane mu modoka ya RIB yambaye kositimu n’amapingu ku maboko n’agapfukamunwa nk’ubwirinzi bwibanze kuri coronavirus ndetse afite na agenda mu ntoki.
Umucamanza nyuma yo kumusomera umwirondoro we yamubajije niba ibyaha aregwa : Gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu abyemera ati ‘Ntabwo byemera’.
Umunyamategeko wa Dr Pierre Damien Habumuremyi yasabye ko uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo, ngo kuko umukiriya we ataburana yisanzuye mu gihe haba hari abantu benshi.
Yakomeje avuga ko umukiriya we agira ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension chronique) ku buryo kuburana hari abantu benshi byatuma atisanzura mu kuvuga.
Ubushinjacyaha bwavuze ko inzitizi zatanzwe n’uruhande rw’urengwa nta shingiro zifite kuko iburanisha ribera mu ruhame, ngo kuvuga ko ataburana hari abantu benshi nta shingiro bifite.
Urukiko nyuma yo kumva impande zombi rwafashe iminota 30 yo kwiherera ngo rufate umwanzuro.
kuva mu 2018, ishuri rye ryatangiye kugira ibibazo by’amikoro, atangira gufata amadeni mu bantu bamugemuriraga ibikoresho by’ishuri, ariko akabura amafaranga yo kubishyura, akabaha sheki zitazigamiwe abandi akabasaba inguzanyo zo kwishyura ubukode.