Musanze: Abantu batandatu bari bakurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi bakatiwe burundu
Mu minsi ishize nibwo urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwari rwaraciye urubanza ruregwamo abagabo batanu ndetse n’umugore umwe, aho bari bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi, gukomeretsa ku bushake byateye ubumuga buhoraho, gutwika inzu yundi ku bushake ndetse n’icyaha cy’ivangura.
Nkuko urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwabyanzuye, bariya bantu barimo uwitwa Nsengiyumva Theoneste, Munyamahoro Innocent, Mugiraneza Ildephonse, Munyakazi Evariste ndetse n’umugore witwa Uwamariya Visensia bose bagomba gufungwa burundu, mu gihe uwitwa Hitimana Jean de Dieu wari umukuru w’Umudugudu agomba gufungwa imyaka irindwi ndetse agatanga n’izahabu ya Miliyoni imwe Kubera ko yahamwe n’icyaha kivangura gusa.
Ibi byaha byose bariya bantu uko ari batandatu bahamwe nabyo, babikoreye umuryango wa Sifa Celestine usanzwe utuye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve, aho uyu Sifa yagiye guhaha asiga abana be mu rugo agarutse asanga babatwikiye mu nzu, maze umwana umwe ahita yitaba Imana, naho undi mwana akaba yaraciwe akaguru bitewe n’uburyo yahiye cyane bikomeye byanamuviriyemo ubumuga bwa burundu bw’uruhu.
Nkuko uyu Sifa Celestine yabitangaje, yavuze ko umuryango we wakunze gukorerwa ihohoterwa rikomeye cyane, aho bajyaga batera amabuye mu rugo rwabo, kujugunya amazirantoki mu rugo rwabo, bakamubwira amagambo amukomeretsa, bamubwira ko umugabo we ko yashatse umugore w’umututsikazi ndetse bakaba barigeze no kubakomeretsa nyuma yo kubakubita bikomeye cyane.