Musanze: Umusore yakubise nyina agafuni mu mutwe amuziza kumwima aho kubaka
Mu karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza, Akagali Kigombe haravugwa inkuru y’umusore witwa Nzungu wakubise nyina agafuni mu mutwe amuhora ko uyu mubyeyi we witwa Mukamusoni yanze kumwongerera aho kubaka ngo kuko aho yari yaramuhaye ari hatoya.
Aya mahano yabaye uyu munsi tariki ya 24 Werurwe 2021 mu masaha ya saa tanu z’amanywa, amakuru avuga ko uyu musore Nzungu yasabye nyina Mukamusoni ko yamwongerera ahantu ho kubaka kuko aho yamuhaye ari hatoya maze nyina amubwira ko bidashoboka niko guhita afata ifuni ayimukubita mu mutwe.
Uyu mubyeyi akimara gukubitwa ifuni mu mutwe n’umuhungu we yahise ajyanwa kwa muganga n’abaturage bamutwaye kuri moto bamwihutisha kugirango yitabweho n’abaganga kuko yari ameze nabi cyane nkuko amakuru umuturage wabonye uyu mubyeyi yahaye umuragemedia abitangaza.
Abaturage twaganiriye babwiye umuragemedia ko ubusanzwe uriya muryango wari ubanye neza ntakibazo ndetse ngo ntabwo biyumvisha ukuntu uriya musore yakubise Nyina ngo kubera ko yanze kumwongerera aho kubaka.
Uriya musore akimara gukubita Nyina Mukamusoni ifuni yo mu mutwe ahagana inyuma , yahise afatwa n’abaturage maze bahamagara Polisi ihita imuta muri yombi ndetse kugeza ubu uyu musore witwa Nzungu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Muhoza mu karere ka Musanze, naho umubyeyi we Mukamusoni akaba ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bikuru bya Ruhengeli.