
Umukinnyi mpuzamaganga ukomoka mu gihugu cya Uganda, Ashraf Mandela wakiniraga ikipe ya Police Fc yamaze gutandukana nayo.
Ibi bibaye nyuma y’umukino wa gicuti wahuje ikipe ya Police Fc n’ikipe ya Vision iheruka kumanuka mu cyiciro cya kabiri, Myugariro Ashraf Mandela akaba ari umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ukarangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Nkuko amakuru aturuka imbere mu ikipe ya Police Fc abivuga, Ashraf Mandela ndetse n’ikipe y’igipolisi cy’igihugu bahisemo gusesa amasezerano biturutse ku kuba uyu mukinnyi atakibona umwanya uhagije wo gukina dore ko no mu mikino y’inkera y’abahizi yari yateguwe n’ikipe ya APR Fc uyu myugariro w’iburyo atigeze akoreshwa na rimwe.
Sibyo gusa ahubwo binagaragara ko uyu mukinnyi Ashraf Mandela ukomoka mu gihugu cya Uganda atari no mu mibare y’umutoza Ben Mussa ukunze gukoresha cyane Nzotanga Dieudone wavuye mu ikipe ya APR Fc cyangwa se agakoresha kuri uriya mwanya Nsabimana Eric Zidane.
