AmakuruImikino
Trending

Myugariro Mitima Isaac yerekeje mu ikipe ya As Kigali

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Mitima Isaac wanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda, yamaze kwerekeza mu ikipe ya As Kigali.

Ni amakuru aramutse avugwa muriki gitondo, aho byamaze kwemezwa ko myugariro Mitima Isaac uri mu beza u Rwanda rufite yamaze gusinyira ikipe ya As Kigali amasezerano y’umwaka umwe nkuko amakuru dukesha @Willarabbin abivuga.

Mbere y’uko Mitima Isaac asinyira ikipe ya As Kigali, Byatangiye bivugwa ko yagombaga kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sport ariko ntabwo iyi kipe yambara ubururu n’umweru yigeze ibishyiramo imbaraga nyinshi byatumye uyu musore yerekeza mu banyamujyi.

Myugariro Mitima Isaac akaba yaranyuze mu makipe atandukanye arimo ikipe ya APR Fc, Rayon Sport, Police Fc, Al Zulfi yo mu gihugu cya Arabia Saudite, Shabab Baalbeck SC yo muri Lebanon ndetse n’ikipe ya Sofapaka yo mu gihugu cya Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button