Imikino

Myugariro Nirisarike Salomon yamaze gutandukana n’ikipe ya Fc Pyunik yo muri Arumeniya

Umunyarwanda usanzwe ukina nka Myugariro mu mutima w’ubwugarizi Nirisarike Salomon yamaze gutandukana n’ikipe ya Fc Pyunik yo mu gihugu cya Arumeniya yari yarasinyemo igihe kingana n’imyaka ibiri, nyuma yo kuva mu gihugu cy’Ububirigi mu ikipe ya Fc Tubize.

Aya makuru yamenyekanye ku munsi w’ejo ubwo ikipe ya Fc Pyunik yahariya mu gihugu cya Arumeniya itangarije urutonde rw’abakinnyi mirongo itatu izakoresha mu mwaka w’imikino utaha, urwo rutonde rukaba rutagaragaraho Myugariro w’umunyarwanda Nirisarike Salomon, bivuze ko bamaze gutandukana.

Kuri ubu Nirisarike Salomon ari kubarizwa mu gihugu cy’Ububirigi ariho asanzwe anatuye hamwe n’umuryango we dore ko yanashakanye n’umugore w’Umubirigikazi, bikaba bikomeje kuvugwa ko ashobora kwerekeza mu gihugu cy’Ubudage cyangwa se agakomereza hariya mu gihugu cy’Ububirigi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button