
Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Niyigena Clement wakiniraga ikipe ya APR Fc yamaze kwerekeza mu ikipe ya Al Hilal SC yo mu gihugu cya Sudan.
Uyu myugariro warusigaje amasezerano y’amezi atandatu mu ikipe y’ingabo z’igihugu, Ikipe ya Al Hilal SC irimo gukina shampiyona y’u Rwanda ndetse n’amatsinda ya Caf Champions League ikaba yamaze kumwegukana.
Nkuko byatangajwe n’umutoza w’ikipe ya Al Hilal SC, Laurențiu Reghecampf ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yemeje ko bamaze gusinyisha umukinnyi w’umunyarwanda Niyigena Clement usanzwe ukina nka myugariro wo hagati.
Myugariro Niyigena Clement akaba yerekeje mu ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudan nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye arimo ikipe ya Marine, Rayon Sport ndetse n’ikipe ya APR Fc yaherukagamo.























