Ndoli jean Claude wakanyujijeho mu mupira w’amaguru afatanyije na mugenzi we Hakizimana Patrick, batangije irerero ry’umupira w’amaguru I Rugende rizaba ryitwa Passion Football Center.
Nkuko babidutangarije kuri uyu munsi tariki ya 13 Nyakanga 2023 mu kiganiro twagiranye , bavuze ko igitekerezo cyo gutangiza irerero ry’umupira w’amaguru bakigize nyuma yo kwicara bagasanga gutegura abakinnyi beza ari ibintu bigomba guhera mu bana ndetse bakaba babona nabo hari umusanzu bakwiriye gutanga nk’abantu basanzwe ari abatoza.
Bakomeje bavuga ko ibikorwa byo gutangira gutoza abana umupira w’amaguru barabitangira mu minsi ya vuba kuko bamaze kubona ikibuga bazajya bifashisha nubwo byari byarabagoye cyane, Aho batubwiye ko bakabaye baratangiye kera iyo hatazamo imbogamizi zo kubona aho kwitoreza.
Passion Football Center ya Ndoli jean Claude ndetse na Hakizimana Patrick izaba yigisha umupira w’amaguru abana bari hagati y’imyaka 5 kugera kuri 15, Aho kwiyandikisha ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu(5000Frw) ndetse n’umusanzu ungana n’ibihumbi mirongo itanu (50000frw) kuri buri mwana uzifuza kugana iri rerero.
Ibikorwa bya Passion Football Center byo gutoza abana umupira w’amaguru w’amaguru, bizajya bikorerwa ku kibuga cya Rugende ahitwa ku Mafarashi, Aho mu gihe cy’ibiruhuko abana bazajya bakora imyitozo iminsi itatu mu cyumweru, Ni ukuvuga kuwa mbere, kuwa kabiri ndetse no kuwa Kane, Naho mu gihe cy’amashuri abana bazajya bakora imyitozo kuwa gatandatu no ku cyumweru.
Nkuko bigaragara kuri gahunda ya Passion Football Center yashyizwe hanze, Gutoza aba bana bizajya bikorwa mu byiciro bikurikira, Aho abana bari hagati y’imyaka 5 kugera kuri 7 ndetse n’abari hagati y’imyaka 8 kugera ku 10 bazajya bitoza kuva saa mbiri(08h00) za mu gitondo kugeza saa yine(10h00), Mu gihe abana bari hagati y’imyaka 11 kugera kuri 15 bazajya bitoza kuva saa yine kugeza saa sita(12h00) z’amanywa.
Hakizimana Patrick ndetse na Ndoli jean Claude bazaba batoza aba bana, barakangurira ababyeyi bafite abana bifuza kwiga umupira w’amaguru kubagana bagafasha abana babo gutyaza impano zabo, Aho abifuza kubavugisha babahamagara kurizo nimero ziri hasi.
– Ndoli Jean Claude: 0790484693
– Hakizimana Patrick: 0788644186