Ndoli Jean Claude wari usanzwe ari umutoza w’abanyezamu mu ikipe ya Gorilla Fc, yamaze gutandukana nayo.
Ni amakuru yamenyekanye muriki gitondo nyuma y’uko ikipe ya Gorilla Fc ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko yatandukanye nuyu mutoza.
Ndoli Jean Claude yari amaze igihe mu ikipe ya Gorilla Fc, Dore ko yayigezemo ubwo yayikiniraga nk’umunyezamu wayo maze yasoza gukina ruhago agahita ahabwa akazi ko gutoza abanyazamu biyi kipe.
Ndoli Jean Claude ni umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda kuko yanyuze mu makipe atandukanye arimo ikipe ya Apr Fc yubakiyemo izina cyane, Musanze Fc, Gorilla Fc n’ayandi ndetse akaba yarakiniye n’ikipe y’igihugu Amavubi.