Amakuru
Trending

Ngororero: Babiri batawe muri yombi bazira ibyaha bya ruswa

Urwego ry’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi  Muberantwari Reverien, Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo, imyubakire n’ubutaka mu Karere ka Ngororero ndetse na Mutabazi Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange muri aka Karere.

Aba bagabo bombi bakaba bakurikiranweho ibyaha bijyanye no gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri ku mitungo y’abaturage yangijwe igihe hasanwaga umuhanda Rambura – Nyange.

Abafashwe bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabaya mu gihe hagitunganwa dosiye yabo kugira ngo izashyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irongera kuburira abitwaza imirimo bakora bakishora mu byaha ko bakwiye kubireka ndetse ikaba inashimira abatanga amakuru kuri ruswa n’indi mikorere idahwitse kuko bibangamira iterambere ry’Igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button