Niba ujya ukunda kuribwa umutwe kenshi, biri hejuru y’inshuro 1 mu cyumweru, bishobora kuba biterwa n’ikibazo gikomeye mu mubiri, wizuyaza ugomba kugana ivuriro.
Kenshi iyo umutwe ukuriye, babyitirira stress nyinshi itewe n’akazi, nyamara kuribwa umutwe kenshi bishobora kuba bituruka ku kindi kibazo gikomeye mu mubiri.
Mu gihe ubona kimwe cg byinshi muri ibi bimenyetso byo kuribwa umutwe, ni ngombwa kwitabaza abaganga.
Bimwe mu bimenyetso byo kuribwa umutwe kenshi utagomba kwirangagiza
-
Iyo kuribwa umutwe bigenda bihindura ubukana
Niba wumva kuribwa umutwe bikomeye kurusha ibyo wari usanzwe umenyereye, ni ngombwa kugana ivuriro kugira ngo umenye neza ikibitera, kuko bishobora kuba biterwa n’indwara ifata udutsi duto dutwara amaraso ku bwonko yitwa aneurysm cg se anévrisme.
-
Mu gihe kuribwa umutwe biherekejwe n’umuriro
Iyo uribwa umutwe ariko hakaziraho n’umuriro, bishobora kuba biterwa n’indwara ikomeye yibasira ubwonko yitwa Meningitis. Bishobora no kuba kandi bitewe n’indwara yo kubyimbirwa k’ubwonko izwi nka encephalitis.
-
Iyo uribwa umutwe w’imbere n’inyuma y’amaso
Niba ujya wumva uribwa amaso biherekejwe no kuribwa umutwe, bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ya glaucoma. Akenshi iterwa n’ukwireka kw’amatembabuzi mu jisho bigatuma amaraso atahagera neza, bikaba byatera guhuma.
-
Uburibwe bw’umutwe buturuka mu misaya
Umutwe ukurira mu misaya cg se mu ngoma z’amatwi akenshi nta gikomeye werekana. Cyereka iyo urengeje imyaka 50, kuko ho bishobora guterwa no kwangirika k’udutsi duto dutwara amaraso tuba twabyimbiwe cyane.
-
Iyo umutwe ukurya cyane hanyuma ugahita urekera
Uburibwe bukomeye bugenda buza, bugenda, bugaruka, ukaba wagira ngo ni nk’ikintu bagukubise, ukwiye kubwitondera cyane. Bishobora guterwa no kuvira mu bwonko, cg Ikindi kibazo cyo kuva amaraso mu bice bigize ubwonko.
Mu gihe wumva umutwe ukurya muri ubu buryo, uba ukwiye guhita wihutira kugana kwa muganga.
-
Mu gihe uribwa umutwe wandura (ni ukuvuga abakwegereye murwaye kimwe)
Akenshi, hari igihe uba uri nk’ahantu yaba mu rugo cg se ku kazi, ukumva umutwe urakuriye, uwo mwegeranye akakubwira ko ari kuribwa umutwe nawe, iki gishobora kuba ikimenyetso cy’uko aho muri hari umwuka w’uburozi wa carbon dioxide (gaz carbonique).
Mu gihe ibi bikubayeho, mugomba kuva aho muri kandi mukabimenyesha abo bireba, hakagira igikorwa mu kugabanya uwo mwuka.
Kuribwa umutwe kenshi hari igihe aba ari ikibazo gisanzwe, ariko mu gihe ubonye kimwe mu bimenyetso tumaze kuvuga hejuru, ni ngombwa kwitabaza abaganga bakaba bagufasha hakiri kare.
Src: umutihealth