Nigeria: Umugabo yavunnye umugore we ikirenge yamwitiranije n’inzoka
Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria utaratangajwe amazina yavunnye ikirenge umugore we ubwo yamusangaga mu gitanda yambaye umwambaro wo kurarana uteye neza nk’umubiri w’inzoka y’umukara.
Iyi nkuru y’igitangazamakuru cyo muri Nigeria cyitwa Naija Pals yatangajwe bwa mbere n’urubuga rwa Twitter rwitwa Medical Shots.
Umugore yari aryamye, amaguru ye ari hanze y’amashuka. Ubwo umugabo yinjiraga mu cyumba umugore yari aryamyemo, yakubise amaso ayo maguru, na we nta kindi yatekereje kitari inzoka ebyiri zimuhanze amaso (amaguru abiri y’umugore).
Umugabo yafashe icyuma akinisha umukino wa Baseball, maze agikubita ku mutwe w’inzoka imwe, nyamara ari ikirenge cy’umugore we (ubwonko bwamwerekaga ko ari inzoka).
Umugore yahise asakuza n’ububabare bwinshi, umugabo atahura ko atari inzoka yarwanyije, ahubwo ari ikirenge cy’umugore we amaze kuvuna, ni ko kumujyana ku bitaro, abaganga bamwitaho bashyiraho imiti, ubundi baragipfuka.