AmakuruImikino
Trending

Niyigena Clement yongereye amasezerano muri APR Fc

Myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi Niyigena Clement wari warasoje amasezerano mu ikipe ya APR Fc yamaze kuyongera.

Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu mugoroba tariki ya 19 Kamena 2024, Ubwo ikipe ya APR Fc ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangazaga ko uyu myugariro yamaze kongera amasezerano.

Nkuko amakuru ahari abivuga, Myugariro Niyigena Clement yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe y’ingabo z’igihugu nubwo ibiganiro hagati y’impande zombi byari byabanje kutagenda neza.

Hari amakuru yavugaga ko uyu myugariro uri mu bahagaze neza muri shampiyona y’u Rwanda hari amakipe yamwifuzaga hanze y’igihugu ari nayo mpamvu yari yabanje gutuza mbere yo kongera amasezerano muri Apr Fc.

Niyigena Clement akaba yiyongereye kuri myugariro mugenzi we Nshimiyimana Yunus nawe wamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya APR Fc.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button