Niyorick muruhando rw’abahanzi b’indirimbo z’ihimbaza Imana
Uyu mugabo Niyonkuru Eric wamamaye cyane ku izina rya Niyorick ubusanzwe yari amenyerewe mu indirimbo zitandukanye z’urukundo yinjiye mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Niyorick yamenyekanye cyane mu ndirimbo ye yise Urutonki ,Nyongeza n’izindi ubusanzwe niyorick yari amenyereweho kuririmba indirimbo z’urukundo ndetse zimwe wumva urumva ugize agahinda
Kuri ubu Niyorick akaba yagarukanye indi shusho, cyangwa mu yindi njyana yo Kuramya no guhimbaza Imana. Ninyuma yo gukora indirimbo y’Imana yasohokanye n’amashusho yayo kuri uyu wa Kane binyuze ku mbugankoranyambaga zitandukanye z’uyu muhanzi.
Mu kiganiro nitangazamakuru Umuhanzi Niyorick yagize ati;” Iyi niyo ndirimbo yanjye ya mbere y’Imana nkoze nkayisohorana n’amashusho yayo. Ubu natangiye gukora indirimbo z’iramya zikanahimbaza Imana nkuko nabyifuje kuva na mbere, muri macye ubu navuga ko ninjiye mu muhamagaro wanjye Imana yanyifujemo kuva cyera, kuko nakoze indirimbo zitandukanye z’isi ariko z’urukundo.”
“Rero kuko Imana ari urukundo, urumva ko ntari kure y’umuhamagaro wanjye cyangwa kure y’Imana. Ariko kuri iyi nshuro nicaye neza mu mpano yanjye kuko ndi kuririmbira Imana. Bitavuze ko ntashobora kuririmba Indirimbo z’urukundo, oya nkuko naivuze Imana ni urukundo rero kwigisha cyangwa gukangurira abantu gukundana urukundo rw’ukuri, ndumva ntacyaha kirimo.”