Imikino
Trending

Nsengiyumva Irshad Parfait yongereye amasezerano mw’ikipe ya APR Fc

Umukinnyi wo hagati mu kibuga Nsengiyumva Irshad Parfait, yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya APR Fc.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga ariko afasha cyane ba myugariro, byavugwaga ko agomba gusohoka mu ikipe ya APR Fc bitewe no kutabona umwanya uhagije wo gukina, byarangiye yongereye amasezerano muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Amakuru yasohoraga Nsengiyumva Irshad Parfait bakunda kwita Pogba mu ikipe ya APR Fc, yatangiye kujya hanze cyane nyuma y’uko iyi kipe itangiye gahunda yo gusinyisha abakinnyi b’abanyamahanga batandukanye barimo n’abakina hagati mu kibuga barimo Taddeo Luanga ndetse Nshimirimana Ismail pitchu bashobora gukina umwanya umwe na Irshad Parfait.

Ikipe ya APR Fc ikomeje urugamba rwo kwiyubaka isinyisha abakinnyi batandukanye Victor Mbaoma, Joseph Apam, Banga, Pavelh Nzilha, Pitchu, Ndikumana Danny ndetse yongereye amasezerano n’abamwe mu bakinnyi bari basanzwe barimo Mugisha Gilbert na myugariro w’ibumoso Niyomugabo Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button