Umukinnyi wo hagati mu kibuga ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Nshimirimana Ismail Pitchu wahoze akinira ikipe ya Kiyovu Sport, yamaze gusinyira ikipe ya APR Fc.
Nyuma yaho ubuyobozi bw’ikipe ya APR Fc bwemereje ko bugomba gusubira kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga, hahise hatangira urugamba rwo kurambagiza abakinnyi bakomeye b’abanyamahanga bazayifasha mu mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo(Caf Champions league).
Ku ikubitiro umukinnyi wa mbere wamaze gushyira umukono ku masezerano mu ikipe ya APR Fc, ni umukinnyi wo hagati mu kibuga Nshimirimana Ismail bakunda kwita Pitchu wahoze akinira ikipe ya Kiyovu Sport mbere y’uko batandukana ubwo amasezerano ye yararangiye muri iyi kipe.
Nkuko amakuru dukesha urubuga rwa APR Fc abigaragaza, Nshimirimana Ismail Pitchu ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri azamugeza muri 2025, akaba agomba kwiyongeraho abandi bakinnyi bakomeye b’abanyamahanga bazafatanya n’abandi basanzwe muri iyi kipe guhatana no kureba ko bagera mu matsinda ya Caf Champions league.
Uyu mukinnyi wavuzwe cyane mu ikipe ya Rayon sport, Aho byavugwaga ko we na mugenzi we w’umurundi Bigirimana Abbedy bakinanaga mu ikipe ya Kiyovu Sport bagombaga kwerekeza muri Murera ariko birangira batabashije kumvikana ku kijyanye n’amafaranga bagombaga guhabwa, birangiye yerekeje muri mucyeba w’ibihe byose wa Rayon sport.
Ikipe ya APR Fc yari imaze imyaka irenga 11 yaravuye muri gahunda zo gukinisha abanyamahanga, Aho bari barafashe politike yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda bonyine ariko nyuma yo kubona ko nta musaruro byatanze ku ruhando rw’afurika byatumye iyi kipe yongera gutekereza kuzana abanyamahanga ndetse ikaba yatangiye no gusinyisha aba mbere.
Sibyo gusa kuko biravugwa ko hari n’abandi bakinnyi batanu b’abanyamahanga bamaze gusesekara I Kigali bategereje gushyira umukono ku masezerano mu ikipe ya APR Fc ndetse hari nundi ukina nka myugariro nawe utegerejwe mu Rwanda mu gihe ntacyaba gihindutse ku makuru dufite.