Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Nshuti Innocent wari umaze igihe gito atandukanye n’ikipe ya One Knoxville SC yo muri Leta z’unze ubumwe za Amerika mu cyiciro cya Gatatu ndetse bikaba byaravugwaga ko yasinyiye ikipe ya Zira FK yo muri Azerbaijan, Kuri ubu yamaze kwerekeza mu ikipe ya Sabail Fc nayo yo muri icyo gihugu.
Nshuti Innocent wari umaze iminsi mu Rwanda ndetse byavugwaga ko ashobora no gusubira mu ikipe ya Apr Fc yamugize uwo ari we kugeza ubu, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Sabail Fc yo muri Azerbaijan nkuko iyi kipe yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo nubwo hari andi makuru yari yavuzwe ko uyu musore yasinyiye ikipe ya Zira Fk isanzwe ikinamo myugariro Mutsinzi Ange.
Ikipe ya Sabail Fc ikaba isanzwe ibarizwa mu mujyi wa Baku muri Azerbaijan, Aho kugeza ubu iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 9 mu mikino 18 imaze gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri kiriya gihugu ndetse kutitwara neza kwayo bikaba aribyo biri gutuma yongeramo abandi bakinnyi kugirango irebe ko yava mu bihe bibi irimo.
Uyu rutahizamu ubwo yakinaga mu ikipe ya One Knoxville SC ntabwo ibintu byari bimeze neza nkuko yabyifuzaga kuko yari umukinnyi w’umusimbura ndetse ukina gacye cyane byatumye ubwo amasezerano ye muri iyi kipe yarangiraga itifuje kuba yamwongerera ayandi ahubwo bahitamo gutandukana burundu nyuma yo kubatsindira igitego kimwe mu mikino 20 yakinnye.
Uyu mukinnyi Nshuti Innocent akaba yaranyuze mu makipe atandukanye arimo ikipe ya Apr Fc yagiriyemo ibihe byiza, hari kandi ikipe ya Stade Tunisien yo mu gihugu cya Tunisiya ndetse n’ikipe ya One Knoxville SC yo muri Amerika yaherukagamo.