AmakuruUdushya
Trending

Ntibisanzwe: Inyamaswa yari yarazimye imyaka ibihumbi 10 ishize yongeye kubaho

Ku nshuro ya mbere mu mateka, inyamaswa zari yarazimye mu myaka ibihumbi 10 ishize zongeye kubaho. Ni inkuru y’igitangaza yahinduye amateka y’ubumenyi bw’isi muri rusange, aho ikigo mpuzamahanga cyitwa Colossal cyatangaje ko cyabashije kuzura Dire Wolf- imbwa nini cyane yabagaho mu myaka ya kera ariko ikaza kuzima burundu imyaka ibihumbi ishize.

Nkuko byatangajwe n’ikigo cya Colossal za Dire Wolf ebyiri zahawe amazina ya Romulus na Remus zavutse tariki ya 1 Ukwakira mu mwaka wa 2024 ndetse zihinduka inyamaswa za mbere ku isi zigaruwe mu buzima hifashishijwe ikoranabuhanga ryo gusubizaho amoko yazimye.

Iki kigo cyabashije kubigeraho hakoreshejwe ubuhinduzi bwa jenetike (genetic edits) bukomoka kuri genome yuzuye ya Dire Wolf yatekerejwe neza hifashishijwe ADN ya kera yabonetse mu mva za fosile zifite imyaka iri hagati ya 11,500 na 72,000.

Ubuyobozi bw’ikigo cya Colossal buvuga ko uyu ari umunsi w’igitangaza, utari ku bwabo nk’ikigo gusa ahubwo ari ku bumenyi bwose bw’isi no ku bantu bose.

Aho bagize bati”Uhereye mu ntangiriro, intego yacu yari imwe: guhindura amateka no kuba ikigo cya mbere gikoresheje ikoranabuhanga rya CRISPR mu gusubizaho inyamaswa yazimye.”

Abashakashatsi bemeza ko ibi ari intangiriro y’urugendo rugari rwo gusubizaho amoko y’inyamaswa yazimye ndetse no gufasha isi gusubira mu buzima buzira umuze.

Ku kigo cya Colossal, uyu ntabwo wari umunsi wo kwishimira gusa ahubwo rwari urufunguzo rwerekana ko ubumenyi n’ikoranabuhanga bishobora guhindura amateka y’isi.

Noneho funga amaso yawe wongere wumve ubwo buryohe bwa mbere ku kugaruka kw’inyamaswa za Dire Wolf nyuma y’imyaka ibihumbi 10 yari ishize zarazimye burundu ndetse wibaze no ku bumenyi abantu bafite butuma bakora ibintu bikomeye nkibyo.

@Colossal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button