AmakuruUdushya

Ntibisanzwe: Umugabo yasezeranye n’abagore batatu umunsi umwe

Umugabo witwa Byamungu Prosper Kanjira , yatunguye abantu benshi cyane nyuma yo gufata umwanzuro wo gusezerana n’abagore batatu mu rusengero ku munsi umwe.

Uyu mugabo Byamungu Prosper Kanjira ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatumye abantu benshi batungurwa cyane bitewe n’icyemezo yafashe cyo gusezerana n’abagore batatu imbere y’Imana ku munsi umwe ndetse akaba yasezeranye nabo icyarimwe bose bari kumwe.

Umuhango wo gusezerana Kwa Byamungu Prosper n’abagore be batatu, ukaba warabereye muri Congo Kinshasa mu itorero ryitwa Eglise Primitive de Dieu risanzwe ryemerera abagabo gushaka abagore Bose bifuza, nkuko amakuru dukesha mie-empire abivuga.

Nkuko uyu mugabo Prosper Kanjira yabitangarije ibinyamakuru byo muri Congo Kinshasa nyuma yo gusezerana n’abariya bagore Bose, yavuze ko ubwe yashakaga kuzarongora abagore benshi cyane barenze bariya batatu yashatse, ngo kuko iyo si dutuye umubare munini Ari igitsinagore.

Aba bagore batatu bashatswe na Kanjira bakaba batangaje ko banejejwe cyane no gushaka n’uyu mugabo, ngo ndetse biteguye no kumufata neza mu buryo bwose bushoboka ndetse batazigera bagirana ikibazo hagati yabo bose.

Uyu mugabo Kanjira, akaba yasabye asaba abakobwa Bose batari bashaka abagabo ndetse n’abandi bameze nkaho bababuze kuba bagana itorero ryabo rya Eglise Primitive de Dieu, kuko rizabafasha kubona abagabo bifuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button