Ntibisanzwe: Umugabo yifashishije amacupa ya Pulasitike maze yubaka inzu irarangira
Mu gihugu cya Nigeria haravugwa umugabo witwa Yahaya Ahmed usanzwe ari Injenyeri mu bijyanye n’ubwubatsi wakoze ibintu bitangaje cyane bitari binamenyerewe, kuko yifashishije amacupa ya Pulasitiki maze yubaka inzu nziza cyane y’ibyumba 3.
Uyu mugabo usanzwe ari Umuyobozi w’umuryango wigenga witwa Developmental Association of Renewable Energies in Nigeria (DARE), yakomeje gutangaza abantu benshi bitewe n’ibi bintu yakoze, yatangiye ashakisha amacupa ya Pulasitiki ahantu hose yifashishije abakozi bagenda batoragura ndetse aza kubona amacupa asaga ibihumbi 14 800, arangije atangira kubaka inzu akoresheje ayo macupa birangira inzu yuzuye neza.
Uyu mugabo Yahaya Ahmed yatangaje ko yabwiye abakozi bamukoreraga kujya bafata aya macupa bagashyiramo umucanga, arangije ababwira kuyahambira cyane ku mutwe wayo bakoresheje insinga, hanyuma abubaka batangira kuyakoresha nkuko amatafari asanzwe akoreshwa mu kubaka.
Nkuko ibinyamakuru byo mu gihugu cya Nigeria byagiye bibitangaza , uyu mugabo ngo yafashe umwanzuro wo kubaka iyi nzu ifite i byumba bitatu, igikoni ndetse n’ubwiherero akoresheje amacupa mu rwego rwo gushishikariza abandi bantu bo mu gihugu cya Nigeria kujya babyaza umusaruro imyanda itandukanye.
Uyu mugabo Yahaya Ahmed usanzwe ari injeniyeri yatangaje ko iyi nzu yubatse akoresheje amacupa ari inzu ikomeye cyane kurusha inzu yubakishijwe amatafari, aho yakomeje avuga ko iyi nzu ishobora kuba yamara imyaka irenga 250 ntakibazo yari yagira kandi inzu y’amatafari bigoye ko yageza kuri iyo myaka itari yakwangirika.