AmakuruUdushya
Trending

Ntibisanzwe: Umugore yahize kwegukana umugabo w’abandi

Mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rugarama, Akagali ka Matunguru, mu mudugudu witwa Akabasaza, Umugore yahize gutwara umugabo w’abandi.

Uyu mugore utifuje ko amazina ye yashyirwa hanze, yabwiye umunyamakuru wacu ko bitewe n’amagambo menshi ari kugenda amuvugwaho, bamusebya ndetse bashaka no kumukubita bamuziza gutwara umugabo w’abandi bizarangira anamutwaye byanyabyo noneho nibareba nabi.

Ibi yabitangaje nyuma y’amakimbirane yabaye hagati ye n’umugore umushinja kumutwarira umugabo, aho ngo bavuganye nabi cyane, baratukana hafi no kuba barwana bapfa umugabo.

Amakuru ahari avuga ko uyu mugore urekarama ko bamutwariye umugabo yatashye yagera mu rugo agatangira gutongana n’umugabo we byageze naho akubitwa nkuko bamwe mu baturanyi b’uyu muryango babitangaje.

Aya makuru akomeza avuga ko nyuma yo kugirana amakimbirane n’uwo bashakanye, uyu mugore yaje kubona umugabo we ari kumwe nundi mugore maze agacyeka ko uwo mugore yamutwariye umugabo ari naho haturutse intonganya zikomeye cyane hagati ye n’umugore yabonanye n’umugabo we.

Nyuma yo gushinjwa ibinyoma, gutukwa, kumusebya muri bagenzi be ndetse n’abaturanyi muri rusange bagatangira kumufata uko atari, umugore yafashe umwanzuro ko n’ibikomeza gutyo uwo mugabo bamushinja birazangira amutwaye burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button