Nyarugenge: Insoresore zadukiriye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ziramukubita
Mu mududugudu w’ikitegererezo wa Karama uherereye mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y’insoresore zadukiriye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kigali, Niyibizi Jean Claude ziramukubita ubwo yari yagiye mu kazi muri uriya mudugudu.
Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Niyibizi Jean Claude Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali yajyaga mu kazi mu mudugudu w’ikitegererezo wa Karama, maze agahura n’umukobwa utambaye agapfukamunwa arangije amusaba kukambara ari uwo mukobwa arabyanga ndetse agerekaho no kumutuka.
Nyuma y’uko Gitifu asuzuguwe nuriya mukobwa, yahise amufata ashaka kumushyira mu modoka y’umutekano kugirango ajye guhanwa ariko insoresore zo muri uriya mudugudu zihita zadukira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali Niyibizi Jean Claude zitangira kumufata mu mashati ndetse zinamuniga.
Niyibizi akaba yavuze ko muri kariya gace haba abahungu n’abakobwa bitwara nabi cyane kuko batajya bubaha abayobozi bigera naho bashaka kubakubita, ikindi yavuze ko abakoze biriya bamaze gushyikirizwa Polisi.
Yagize ati: “Muri kariya gace ka Karama haba abahungu n’abakobwa bamwe bitwara nabi cyane ndetse ntibajya bubaha n’ubuyobozi kugera naho badukira abayobozi bakabakubita, ni ibintu bidakwiye n’agato ku rubyiruko rwacu, ikindi abakoze ruriya rugomo twamaze kubashyikiriza Polisi ngo bahanwe“.