Nyuma yo gusohora indirimbo yitwa “Iyo Mana” Chryso Ndasingwa arimo kwitegura igitaramo cy’amateka

Uyu muramyi uri mu bakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo Chryso Ndasingwa ageze kure imyiteguro y’igitaramo kizabera muri BK Arena cyiswe Gather 25.
Iki gitaramo cya Chryso Ndasingwa bikaba biteganijwe ko kizaba tariki ya 1 Werurwe 2025 ndetse kikaba ari igitaramo kizaba kirimo abandi bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana barimo nka Aime Uwimana, Fabrice na Maya, True Promise, Prosper NKOMEZI, New Life Band, Apostle Apollinaire na Jeanette, Himbaza Club, Tim GodFrey (Nigeria) ndetse na Watoto Children’s yo muri Uganda.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wa If Gather, Jenny yavuze ko iki gitaramo kikazajya kiba nyuma y’imyaka 2, ubwo bivuze ko kizongera kuba 2027 ndetse kikazaba kitwa Gather 27.
Iki giterane kubasha kukitabira nukwishyura amafaranga ibihumbi bitanu (5k) ndetse amafaranga azatwangwa yose akazifashishwa mu kwishyurira ubwisungane mu kwivuza (Mituele de Sante).
Ryoherwa n’indirimbo nshyashya ya Chryso NDASINGWA
https://youtu.be/P_0YqGRq4yo?si=kfXBtRETtXFHcBPN