Papi Claver na Dorcas bashyize hanze indirimbo nshya
Papi Claver na Dorcas mu ndirimbo yabo nshya bashyize hanze bifashishije bibiliya Philippians 1:6 bavuga uburyo Yesu yabaryoheye cyane kuruta ikindi kintu cyose.
Yanyiyeretse mu gicuku cy’ijoro, mbega umugabo mwiza cyane eee uyu Yesu (×3) ntawusa nawe nigeze mbona, Ati ngwino mwana wanjye nakunze, nakumenye kera utaraba urusoro, uzahanurira amahanga menshi nzakuzuza umwuka wanjye genda wamamaze iyi nkuru mu mahanga yose bayimenye.
Aya ni amagambo aba baramyi bifashishije mu ndirimbo yabo bavuga kuri Yesu, Papi na madamu we Dorcas babanye mu mwaka wa 2019, mbere yaho Papi yakoraga umuziki ari wenyine, bakimara kubana batangiye gukorana imigisha yabaye myinshi ndetse ubu bakaba bafite business icuruza amatara abantu benshi bamaze kumenya nka CLEDO ndetse ikindi bari mu bahanzi bakurikiranwa cyane kuri Youtube muri Africa
Papi Claver na Dorcas basubiyemo indirimbo zo mu gitabo nyinshi ndetse bari kugenda banakora izindi ndirimbo zitari mu gitabo, iri tsinda rikaba ryaramenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo AMENIWEKA HULU KWELI, MWOKOZI WETU, NARAKWIBONEYE n’izindi nyinshi zitandukanye ndwtse tubibutse ko ushobora gukurikirana ibikorwa byabo ku mbuga zitandukanye, aho hose bakaba bakoresha izina rya PAPI CLAVER AND DORCAS.
Ryoherwa n’indirimbo nshya ya PAPI CLAVER Na DORCAS
https://www.youtube.com/watch?v=to18ceLsD3o