
Mu gihe benshi bagishimangira ko umutoza Pep Guardiola ari we waremye uburyo bwa “positional play” ndetse akamenyekanisha uburyo bwo gukoresha abugarira binjira hagati mu kibuga (Inverted fullbacks), hari impinduka nshya zirimo kugaragara mu mupira w’uyu munsi.
Izo n’impinduka zazanywe n’umutoza w’ikipe ya Arsenal ndetse izi mpinduka zikaba zigaragaza ko uwahoze ari umunyeshuri wa Pep muri Manchester City atakiri gusa umunyeshuri ahubwo yahindutse umwe mu bagira uruhare mu guhindura uburyo Guardiola akinisha ikipe ye.
Mu myaka ishize amakipe Guardiola yatoje cyane cyane ikipe ya Manchester City, yagiye akoresha abugarira nka João Cancelo cyangwa Zinchenko bajya mu kibuga hagati kugira ngo bafashe ikipe kugumana umupira ndetse no kongera umubare w’abasatira izamu ryabo bahanganye.
Uburyo bw’umutoza Pep Guardiola bwibandaga cyane ku kugumana umupira igihe kinini (possession-first), Gukina umupira mu buryo bushimishije kandi busatira cyane abugarira bagakina nk’abafasha hagati mu kibuga ndetse no gusatira. Ariko nubwo byatanze umusaruro w’imyaka myinshi, Manchester City yatangiye guhura n’ikibazo gikomeye harimo kwatakwa cyane binyuze mu mpande hahandi ba myugariro baba bavuye ndetse bikabaviramo gutsindwa ibitego byinshi.
Umutoza Arteta yahinduye byinshi mubyo yakuye kwa Pep
Mikel Arteta, umutoza wa Arsenal yafashe ibyo yize kuri Pep maze arabihindura kugira ngo bijyane n’imbaraga z’ikipe ye. Aho yahinduye inshingano z’abugarira binjira hagati nk’uko twabibonaga kuri Zinchenko atarava muri Arsenal ndetse nuko tubibona kuri ubu yaba kuri Calafiori, Lewis Skelly na Timber, Aho bakina bakunda kujya gufasha abakinnyi bo hagati nka Rice cyangwa Zubimendi.
Ibi byashingiye kuri filozofiya nshya zirimo Kugumana imbaraga hagati mu kibuga (balance), Gufasha ikipe kugumana umupira igihe kinini ndetse no kwirinda kuwutakaza bitunguranye.
Arteta yaremye uburyo aho abugarira bakina nk’abakinnyi bo hagati mbere y’uko baba abugarira, kugira ngo bafashe mu kubaka umukino no kurinda ikipe kudasigara inyuma. Uburyo bwe bwibanda ku kubaka buhoro buhoro, kugira umutekano ndetse no kugabanya amakosa.
Pep ari kwigira ku munyeshuri yigishije
Nyuma y’uko City ihuye n’ibibazo byo mu bwugarizi mu mwaka ushize, Guardiola yatangiye kugerageza uburyo bumeze nk’ubwa Arteta. Yatangiye gukoresha abakinnyi bo hagati nk’abugarira binjira hagati nk’uko Arteta abikora muri Arsenal.
Matheus Nunes, usanzwe akina mu kibuga hagati, ubu asigaye akina nka right-back, ajya hagati gufasha bagenzi be kubaka umukino. Nico O’Reilly na we ukina hagati mu kibuga arimo kugeragezwa nka left-back uzajya ajya hagati gufasha abahakina nk’uko Zinchenko yabikoraga muri Arsenal.
Ibi bigaragaza impinduka ikomeye ku buryo bwa Pep bwa kera, aho yibandaga ku busatirizi gusa. Ubu, arimo kwiga uko yakoresha uburyo bwo kurinda hagati no gukina umupira wizewe, nk’uko Arteta yabigaragaje.
Umukino wahuje Manchester City na Arsenal wagaragaje byinshi
Mu mukino uheruka guhuza Manchester City na Arsenal, ibintu byari bitandukanye. City ya Pep yagaragaje uburyo bwo kugarira cyane ikipe yose iri inyuma, ibintu bitari bisanzwe ku mutoza Pep Guardiola. Arsenal bitewe n’imikinire yabo batojwe na Arteta byatumye City ihindura uburyo bwo gukina. Uwo mukino ntabwo kwari uguhatana gusa ahubwo byari nk’ishuri ry’imyitozo, aho Pep yigiye kuri Arteta mu buryo bugaragara.
Umutoza Pep Guardiola aracyari umwarimu w’ukuri mu mupira w’amaguru ariko kuri ubu, Mikel Arteta umunyeshuri wahoze afasha Pep muri City ari kwerekana ko na we ashobora kwigisha mwarimu we. Uburyo bwe bushya bushingiye ku kugira umutekano mu kibuga, ubwitonzi no kugumana umupira neza birimo kugira ingaruka zikomeye ku mikinire ya Manchester City.
Umupira w’uyu munsi urimo kwiyuburura ndetse biragaragara ko Arteta ari umwe mu bayoboye iryo vugurura, Mu magambo make, umunyeshuri yatangiye kwigisha mwarimu.























