Amakuru

Polisi yafunze Inkumi n’abasore barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 binywera inzoga n’itabi

Mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge, mu Kagari ka Kiyovu mu Mudugudu w’Ishema, inzego zishinzwe umutekano zahafatiye abakobwa n’abahungu bagera kuri 14 bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, barimo kwinywera inzoga ndetse n’itabi rizwi ku izina rya Shisha ubusanzwe ryaciwe mu Rwanda.

Polisi ikaba yatangaje ko yafashe abakobwa barindwi n’abasore batandatu ibasanze aho bari bakoreye ibirori mu Mudugudu w’Ishema, Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge, nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage mu masaha ya saa tatu na saa yine z’ijoro zo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021.

Nkuko byatangajwe n’umuyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukandahiro Hidayat, yameje aya makuru y’ifatwa ryaba basore n’inkumi bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus barimo binywera itabi ndetse n’inzoga kandi bitemewe muri ibi bihe turimo.

Mukandahiro Hidayat yagize ati”Twari mu bikorwa byo gucyura abantu bari muri gare, umuturage aza kuduha amakuru ko hari abasore n’inkumi bakoresheje ibirori mu rugo ruri hafi yaho atuye, twari kumwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’inzego z’umutekano turagenda dusanga bari kunywa inzoga n’itabi rya shisha ritemewe ,mu gihugu cyacu”.

Yakomeje asaba urubyiruko kwirinda kwica amategeko ndetse no kwirinda kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, kuko iki cyorezo gikomeje gukaza umurego mu gihugu cyacu ndetse n’isi yose muri rusange.

Abafashwe bahise bajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi, mu gihe hagikomeje iperereza ku bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge bizwi ku izina rya shisha basanze barimo kunywa. Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kwandura abantu barenga ibihumbi icumi, dore ko ku munsi weje tariki ya 15 handuye abarenga 250, mu gihe abagera ku 138 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Coronavirus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button