
Umufaransa, Presnel Kimpembé, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Qatar Sports Club nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG), aho yari amaze igihe akina kuva mu mwaka wa 2005.
Kimpembé, wari uzwi cyane nk’umwe mu bakinnyi bakomeye mu bwugarizi bw’ikipe ya PSG ndetse n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, yafashe icyemezo cyo gushaka indi kipe yerekezamo nyuma y’imyaka itari mike yari amaze akina muri shampiyona y’Ubufaransa, Ligue 1.
Uyu myugariro wari umwe mu beza ikipe ya Paris saint-Germain yari ifite, yaje kugira imvune ikomeye yatumye amara igihe kinini hanze y’ikibuga adakina ndetse naho agarukiye ntiyigeze yongera kubona umwanya wo gukina muriyi kipe.
Nkuko amakuru dukesha ibinyamakuru by’imikino mu gihugu cy’Ubufaransa abivuga, byatangaje ko Presnel Kimpembé yasinyiye ikipe ya Qatar Sports Club amasezerano y’imyaka ibiri ndetse akaba yitezweho gutanga ubunararibonye no gufasha iyi kipe guhatana mu mikino y’imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Uyu mukinnyi w’imyaka 30, wagiye agaragara kenshi nk’intwari mu mikino ikomeye ikipe ya PSG yakinaga, yavuze ko yishimiye kwerekeza mu gihugu cya Qatar mu ikipe ya Qatar Sports Club.
Kwinjira kwa Presnel Kimpembé mu ikipe ya Qatar Sports Club byongeye kugaragaza uburyo shampiyona yo muri Qatar ikurura abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, mu rwego rwo gukomeza kuzamura urwego rwa siporo muri iki gihugu.