Mu mukino utari woroshye n’agato, ikipe ya Rayon sport itsinzwe derby n’ikipe ya Apr Fc ibitego bibiri ku busa.
Ni umukino watangiye wihuta cyane buri kipe yose yifuza gutanga indi kwinjira mu mukino ndetse byaje kuba byiza cyane ku ikipe ya Apr Fc yaje kubona igitego ku munota wa 7 w’igice cya mbere gitsinzwe na Niyigena Clement ku mupira wari uvuye kuri Ruboneka jean Bosco.
Rayon sport ikimara gutsindwa igitego yahise ikanguka ishakisha uko yakwishyura igitego gusa ntabwo byayihiriye kuko yakomeje kurushwa cyane mu gice cya mbere ndetse abakinnyi ba Apr Fc bakomeje kugenda bahusha uburyo bwinshi bwabazwe bwagombaga kubyara ibitego.
Mu gice cya kabiri ikipe ya Rayon sport yagarutse yiminjiriyemo agafu, itangira kuyobora umukino neza byatumaga abakinnyi b’ikipe ya Apr Fc bakora menshi ndetse abakinnyi ba Rayon sport barimo Charles Baale, Muhire kevin, Kalisa Rashid batangira kubona uburyo bwinshi bwagombaga kubyara igitego cyo kwishyura ariko umuzamu Pavel Nzhila ababera ibamba.
Ikipe ya Apr fc yaje gukanguka yongera kugaragaza ko ihari nyuma y’uko umutoza wayo Thierey Froger yinjirije mu kibuga abakinnyi barimo Mugisha Gilbert ndetse na Niyibizi Ramadhan.
Bitewe no gushakisha igitego cyane abakinnyi b’kipe ya Rayon sport bazamutse bose inyuma hasigara umukinnyi umwe maze Ruboneka jean afata umupira acenga Mitima Isaac wari wasigaye atanga umupira kuri Kwitonda Alain Bacca nawe wahise uhereza Niyibizi Ramadhan ahita atsinda igitego cya kabiri ku ruhande rw’ikipe ya Apr fc.
Rayon nayo yagiye ikora impinduka zitandukanye mu bakinnyi ishaka uko yakwishyura igitego ariko biranga biba iby’ubusa kuko umukino wasojwe itsinzwe ibitego bibiri ku busa byahise bituma irushwa na Apr amanota 13 ku rutonde mu gihe hasigaye gukinwa imikino irindwi yonyine ya shampiyona.