Imikino

Rayon Sport yakubise ahababaza ikipe ya APR Fc muri Super Cup

Mu mukino wa Super Cup warimo guhangana cyane ikipe ya Rayon sport ikubise itababariye ikipe ya APR Fc.

Ni umukino wahuzaga ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona ariyo APR Fc ndetse n’ikipe yatwaye igikombe cy’amahoro ariyo Rayon Sport.

Ni umukino watangiye kw’isaha ya Cyenda zuzuye kuri Kigali Pele Stadium, Aho ku mpande zombi abatoza bari babanjemo abakinnyi babo bakomeye bashya barimo Shaibub, Pitchu, Apam, Mbaoma ndetse na Pavel nzhila ku ruhande rwa APR Fc.

Mu gihe ku ruhande rwa Rayon sport yari yabanjemo bamwe mu bakinnyi bayo bashya barimo Youssef, Charles Baale, Ruvumbu, ndetse na Serumogo Ally banafashije cyane iyi kipe mu nsinzi babonye imbere ya APR Fc.

Ni umukino utari woroshye n’agato ku mpande zombi, Aho ikipe ya APR Fc ariyo yatangiye yataka cyane binyuze ku musore Joseph Apam waremaga uburyo bwinshi imbere y’izamu ndetse akanahusha ibitego byinshi.

Ibintu byahinduye isura ubwo Youssef yakorerwaga ikosa maze umusifuzi agatanga ikosa ryahanwe neza na Ruvumbu maze rutahizamu Charles Baale agahita atsinda igitego n’umutwe nyuma y’uburangare bw’abakinnyi b’inyuma b’ikipe ya APR Fc.

Ikipe ya APR Fc yakomeje gukina neza bahanahana ndetse barusha cyane ikipe ya Rayon sport mu kibuga hagati banashakisha uko bakwishyura igitego batsinzwe ariko amahirwe babonaga ntibabashe kuyabyara umusaruro nkuko bikwiriye ndetse byaje kurangira amakipe yombi agiye kuruhuka bikiri igitego 1 cya Rayon sport ku busa bwa APR Fc.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagiye akora impinduka zitandukanye abatoza bagerageza gushyiramo amaraso mashya ndetse byaje no kubyara umusaruro ku ruhande rwa Rayon sport yaje gutsinda ibindi bitego bibiri kuri Penaliti zakorewe kuri Joackim Ojera, izo Penaliti zikaba zatsinzwe neza na Kalisha Rashid ndetse na Ojera ubwe.

Muri rusange umukino warangiye ikipe ya Rayon sport inyagiye ikipe ya APR Fc ibitego 3 ku busa, byatumye ikipe y’ingabo z’igihugu uyu mukino itsinzwe ubaye uwa gatatu itazi uko gutsinda ikipe ya Rayon sport bimera usibye no kunganya.

Ikipe ya Rayon sport ikaba yegukanye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda, Super Cup mu buryo busa n’ubuyoroheye nubwo yarushijwe gukina mu kibuga ariko bajya bavuga ngo Derby iratsindwa ntabwo ikinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button