Amakuru
Trending

Rayon Sport yategetswe kwishyura umutoza Robertinho

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi, Fifa, ryamenyesheje ikipe ya Rayon Sport ko igomba kwishyura umutoza Robertinho kubera kumwirukana binyuranyuje n’amategeko.

Ibi bibaye nyuma y’ikirego umutoza Robertinho ukomoka mu gihugu cya Brazil yatanze ubwo yirukanwaga n’ikipe ya Rayon Sport yari asanzwe atoza bamushinja umusaruro muke.

Nkuko byagaragaye mu ibaruwa ikipe ya Rayon Sport yandikiwe, iyi kipe igomba kwishyura umutoza Robertinho amafaranga angana ni 22500 by’amadorali y’Amerika (22500$) mu gihe kingana n’iminsi 45 yonyine.

Mu gihe ikipe ya Rayon Sport itabasha kwishyura uyu mutoza amafaranga yose yategetswe kumuha mu gihe cy’iminsi 45, ikaba izahita ifatirwa ibihano bikakaye bijyanye no kutandikisha abakinnyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button